MISA YO GUSHIMIRA IMANA YAHAYE KILIZIYA UMUSHUMBA, PAPA LEWO XIV
Kuri iki cyumweru cya 4 cya Pasika, Kiliziya yizihije Icyumweru cy’Umushumba mwiza, akaba ari n’umunsi mpuzamahanga wo gusabira ihamagariwabutumwa muri Kiliziya.
Mu Rwanda, iki cyumweru cyahuriranye na Misa yo gushimira Imana yaturiwe Ku rwego rw’igihugu muri Paruwasi ya Regina Pacis. Igitambo cya Misa cyatuwe n’Abepiskopi bagize inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bari kumwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahuro Myr Arnaldo Cataran Sanchez. Mu ntangiriro y’igitambo cya Misa yavuze ko kuri iki cyumweru cy’umushumba mwiza amasomo matagatifu Kiliziya yateguye yatwigishije ko Yezu ariwe mushumba mwiza akaba ari nawe wahamagariye abantu kuyobora ubushyo bwe ahereye kuri Petero Intumwa. Nyuma y’urupfu rubabaje rwa Papa Fransisko ubu dufite Papa, “Habemus Papam”. Ni umwanya wo gushimira Imana dusabira Papa Lewo XIV mu ntangiriro y’ubutumwa bwe ari nako dusabira imihamagaro inyuranye. Yavuze ko iyo bavuze umuhamagaro atari abapadiri n’ababikira gusa baba bavugwa, ahubwo icyumweru cyo gusabira imihamagaro kiragutse cyane, buri wese mu butumwa akora no mu buzima busanzwe ahamagariwe kwita no kurengera abo bashinzwe, haba mu rugo, mu kazi, naho ni mu muhanagaro kuko hadufasha kwitagatifuza mu buzima bwa buri munsi. Yasabye abakristu kwifatanya na Papa kubaho neza no gutunganya umuhamagaro mu miryango yabo n’aho bakorera.
Papa Lewo XIV ni umunyamerika w’ imyaka 69 y’amavuko, akaba ari Papa wa 267 watorewe kuyobora Kiliziya ku ntebe y’umusimbura wa Petero.