Dimanche, 18-12-2022

18. Dim –Vl- QUATRIÈME DIMANCHE DE L’AVENT - C, P Av II ; 1ère Lecture : Is 7, 10-16 ; Ps 24(23), 1-2, 3-4ab, 5-6 ; 2ème Lecture : Rm 1, 1-7 ; Évangile : Mt 1, 18-24. MEDITATION (en Kinyarwanda) donnée par l’Abbé Marc Nizeyimana, Recteur du Grand Séminaire de Rutongo.

PREMIERE LECTURE - livre du prophète Isaïe 7,10-16
En ces jours-là,
10 le SEIGNEUR parla ainsi au roi Acaz :
11 « Demande pour toi un signe de la part du SEIGNEUR ton Dieu,
au fond du séjour des morts
ou sur les sommets, là-haut. »
12 Acaz répondit :
« Non, je n’en demanderai pas,
je ne mettrai pas le SEIGNEUR à l’épreuve. »
13 Isaïe dit alors :
« Écoutez, maison de David !
Il ne vous suffit donc pas de fatiguer les hommes :
il faut encore que vous fatiguiez mon Dieu !
14 C’est pourquoi le Seigneur lui-même
vous donnera un signe :
Voici que la vierge est enceinte,
elle enfantera un fils,
qu’elle appellera Emmanuel
(c’est-à-dire : Dieu-avec-nous).
15 De crème et de miel il se nourrira,
jusqu’à ce qu’il sache rejeter le mal et choisir le bien.
16 Avant que cet enfant sache rejeter le mal
et choisir le bien,
la terre dont les deux rois te font trembler
sera laissée à l’abandon. »

PSAUME - 23 (24), 1-2. 3-4. 5-6
1 Au SEIGNEUR, le monde et sa richesse,
la terre et tous ses habitants !
2 C’est lui qui l’a fondée sur les mers
et la garde inébranlable sur les flots.

3 Qui peut gravir la montagne du SEIGNEUR
et se tenir dans le lieu saint ?
4 L’homme au coeur pur, aux mains innocentes,
qui ne livre pas son âme aux idoles.

5 Il obtient, du SEIGNEUR, la bénédiction,
et de Dieu son Sauveur, la justice.
6 Voici le peuple de ceux qui le cherchent
qui recherchent la face de Dieu !

DEUXIEME LECTURE - lettre de Saint Paul apôtre aux Romains 1,1-7
1 Paul, serviteur du Christ Jésus,
appelé à être Apôtre,
mis à part pour l’Évangile de Dieu,
à tous les bien-aimés de Dieu qui sont à Rome.
2 Cet Évangile, que Dieu avait promis d’avance
par ses prophètes dans les Saintes Écritures,
3 concerne son Fils qui, selon la chair,
est né de la descendance de David
4 et, selon l’Esprit de sainteté,
a été établi dans sa puissance de Fils de Dieu
par sa résurrection d’entre les morts,
lui, Jésus Christ, notre Seigneur.
5 Pour que son nom soit reconnu,
nous avons reçu par lui grâce et mission d’Apôtre,
afin d’amener à l’obéissance de la foi
toutes les nations païennes,
6 dont vous faites partie,
vous aussi que Jésus Christ a appelés.
7 À vous qui êtes appelés à être saints,
la grâce et la paix
de la part de Dieu notre Père
et du Seigneur Jésus Christ.

EVANGILE - selon Saint Matthieu 1,18-24
18 Voici comment fut engendré Jésus Christ :
Marie, sa mère, avait été accordée en mariage à Joseph ;
avant qu’ils aient habité ensemble,
elle fut enceinte par l’action de l’Esprit Saint.
19 Joseph, son époux,
qui était un homme juste,
et ne voulait pas la dénoncer publiquement,
décida de la renvoyer en secret.
20 Comme il avait formé ce projet,
voici que l’ange du Seigneur
lui apparut en songe et lui dit :
« Joseph, fils de David,
ne crains pas de prendre chez toi Marie, ton épouse,
puisque l’enfant qui est engendré en elle
vient de l’Esprit Saint ;
21 elle enfantera un fils,
et tu lui donneras le nom de Jésus
(c’est-à-dire : Le-Seigneur-sauve),
car c’est lui qui sauvera son peuple de ses péchés. »
22 Tout cela est arrivé
pour que soit accomplie
la parole du Seigneur prononcée par le prophète :
23 Voici que la Vierge concevra,
et elle enfantera un fils ;
on lui donnera le nom d’Emmanuel,
qui se traduit : « Dieu-avec-nous ».
24 Quand Joseph se réveilla,
il fit ce que l’ange du Seigneur lui avait prescrit :
il prit chez lui son épouse.

INYIGISHO

Iyo iminsi mikuru ya Noheli yegereje hari abo ikunze gutera ubwoba no kwibaza ibibazo byinshi. Ntabwo ari ibibazo biterwa no kwiburamo ukwemera, cg kujijinganya mu kwemera. Noheli ni umunsi w’ibyishimo, ariko ukaba n’umunsi abantu benshi basubiza amaso inyuma bakiteterezaho, bakitegereza ibibera ku isi, bikaba byabatera ubwoba. Ni igihe bamwe bibuka ababo babavuyemo kuko baba batababona ngo basangire ibyishimo bya Noheli. Ni igihe bamwe babona ko bafite amikoro make kuko batabashije guhahira imiryango yabo ibyo gukoresha ku munsi mukuru. Abo bose baterwa ubwoba na Noheli, bakwiye kwigira ku bakiriye Noheli ya mbere yo mu mateka.

Mariya nawe yategereje Noheli afite impungenge n’ubwoba ariko Malayika Gaburiyeli arabimumara. Ibyo byatumye Mariya ashira ubwoba bigeza n’aho aririmba ati “Uhoraho yibutse umuja we utavugwaga” (Lk 1,48). Abahangayikishijwe n’amikoro make bakwigira kuri Mariya ko Uhoraho yibuka ab’intamenyekana. Yozefu, nk’uko bamutubwira mu Ivanjili y’iki cyumweru, yari ahangayitse yibaza uko azitwara mu kibazo cya fiyanse we Mariya, wari ukwite inda atigeze amutera. Yozefu yabera urugero abagera mu minsi mikuru ya Noheli bagatangira kwibaza uko bazasangira ibyishimo n’abo bashakanye babaca inyuma. Yabera kandi urugero umugabo cg umugore ubona Noheli yegereje agatangira kwibaza uko azagurira impano abana yibyariye, akanazigurira abo uwo bashakanye yabyaye ku ruhande akabazana mu rugo.

Tugomba kurenga ubwoba tukigiramo ukwemera. Ubu bwoba butuma dutakaza ukwemera, twabubwiwe mu isomo rya mbere. Mu mwaka wa 734, umwami Akhazi wa Yuda yari ufite ubwoba bwinshi bw’amahanga yanamanamiraga kumutera, akarandura burundu inkomoko ya Dawudi. Umuhanuzi Izayi atumwe n’Imana kumubwira ko adakwiye kugirira ubwoba abo banzi be, undi ntiyabyemera kuko yashakaga gusaba ubufasha andi mahanga ; aho kwiringira Uhoraho. Izayi yamubwiye gusaba Uhoraho ikimenyetso cy’uko azamurinda, ariko we yanga kugisaba kubera kwiheba. Nyamara ntibyabujije Uhoraho kumuha ikimenyetso, ati “Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli”. Ikimenyetso Imana yatanze ni ivuka ry’umwana bwite wa Akhazi uzamuzungura, bityo urubyaro rwa Dawudi rukazakomeza kuyobora igihugu. Uwo mwana wavutse ni Hezekiya, wazunguye se Akhazi, bityo aba ikimenyetso cy’uko Imana izakomeza kurinda umuryango yitoreye. Imana yujuje iri sezerano by’agahebuzo, itwoherereza Umwana wayo Yezu Kristu, wabyawe n’umwari Mariya.

Ukwemera nyako kwagombye gutuma umuntu akomera mu gihe cy’ibigeragezo ; ntayoboke abamwizeza ubufasha budashobotse cg ngo abe yagwa mu gishuko cyo gusenga ibigirwamana. Iyo twageze kure mu bibazo, cyane iyo turi mu icuraburindi ry’ibyaha, hari igihe twitwaza ko Imana itakomeza kutwihanganira ; tukanga kuyitakira : “Sinshaka kugondoza Imana”. Nyamara Imana iragira iti “N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura” (Iz 1,18).

Amagambo Akhazi yabwiwe ko umwari azabyara umwana akitwa Emanuweli, ni na yo yasubiriwemo Yozefu mu nzozi : “Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi” (Mt 1,22). Umwana uzavuka ni Yezu, mwene Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi, wakomokagamo ba bami Akhazi na Hezekiya tubwirwa mu isomo rya mbere. “Yezu yabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi” nk’uko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa mu isomo rya kabiri. Pawulo akomeza avuga ko uwo Yezu ari n’Umwana w’Imana ; nk’uko byagaragariye mu izuka rye (Rm 1,3-4).

Mu ntangiriro y’Ivanjili yanditswe na Matayo dusangamo amagambo “Emanuweli, Imana turi kumwe” (1,23), no ku mpera zayo bakatubwira ko Yezu yabwiye Intumwa ze ko azagumana na zo iminsi yose kugeza igihe isi izashirira (28,20). Imana iri kumwe natwe, kandi izahorana natwe kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwacu. Ntitwagombye kubishidikanyaho. Iyo ukuye Imana mu buzima bwawe, buta icyerekezo. Iyo muntu azi Imana ariko atemera ko ari umunyantegenke, bituma yiyemera ; iyo amenye ko ari umunyantegenke ariko ntamenye Imana, agwa mu kwiheba. Muri Yezu Kristu twemera ko turi abanyantegenke, ariko tukaniringira impuhwe z’Imana, ntitugwe mu kwiheba nk’uko byagendekeye Akhazi.

Muri iyi si, muntu ahungabanywa na byinshi, ndetse akaba yakeka ko we ari ubusabusa ; ntacyo yishoboreye. Nyamara muntu afite agaciro gakomeye. Ubusabusa bwe bushingiye ku kubaho atazi ibizamubaho ejo : COVID-19 na Ebola biraza bikamutesha umutwe ; ikirunga kiraruka kikamutwika ; imvura nyishi iragwa, umuvu ukamutwara ; yewe n’umubu uramuruma akaremba, akaba yapfa. Hari abahura n’uru rusobe rw’ibibazo, bakabipfukirana biyahuza ibiyobyabwenge. Hari benshi bahemukirwa n’abo bashakanye cg benda gushakana, nk’uko Yozefu yakekaga ko byamubayeho, aho kubikemura mu ituze nka Yozefu, bagahitamo inzira yo kwica cg kwiyahura. Inda zivanwamo buri munsi kubera kutakira ibitubaho ni nyinshi. Ba Mpemukendamuke kuri iyi si babaye uruhuri kubera kutiyakira mu mikoro make. Ibi byago bijujubya muntu si byo yagombye guheraho yibaza niba Imana ibaho cg itabaho.

N’ubwo muntu ari ubusabusa, afite agaciro kuko Imana yamuremanye ubwenge butuma amenya kandi akemera izo ntege nke ze, akazihuza n’ububasha bw’Imana busumbye kure intege nke za muntu. Uretse kandi n’ibyo, Imana yemeye kunyura muri izo ntege nke za muntu ; igihe Umwana wayo yemeye kubaho muri kameremuntu y’inyamibabaro, kugeza ku rupfu. Yezu yabaye umuntu byuzuye : yahizwe bukware akivuka, bimuviramo guhungishirizwa mu Misiri ; yagize inzara n’inyota ; yagize agahinda n’umubabaro ; bamuhize kenshi bashaka kumwica akarusimbuka, ariko biza kurangira abambwe ku musaraba. Yabayeho kimwe nka twe kuri byose uretse ko atashoboraga gucumura. Igihe turi mu icuraburindi ry’ibibazo, tujye tumutabaza. Igihe turi mu ruhuri rw’ibibazo, tujye tuvuga nka Pawulo tuti “Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara ? Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ?” (Rm 8,33.35). Ariko hari umuntu ushobora kugutandukanya na Kristu ; uwo muntu ni wowe ubwawe ! Mu bibazo uhura na byo, mbere yo gufata icyemezo gihubukiweho, wagombye gutegereza umumalayika wa Nyagasani akagusanga muri izo nzozi z’icuraburindi ; nk’uko byagendekeye Yozefu.

Amateka aduha ingero nyinshi z’abana inda zabo zendaga gukurwamo, nyamara bamara gukura bakaba ibihangange. Hari abasore benshi bumva ko abo bihebeye batwite inda itabaturutseho, bakihutira kubasaba kuyikuramo cg bakabicana n’iyo nda. Si benshi bemera kurera abana batibyariye. Yozefu abere urugero rwiza abagabo b’ubu bamenya ko abagore babo babaciye inyuma bakihutira kubasenda cyangwa kwica ababasenyeye. Yozefu abere urugero abagore bamenya ko abagabo babo bafite inshoreke bagahita bajya kubikwiza mu bitangazamakuru. Yozefu abere urugero abasore n’inkumi bamenya ko abakunzi babo bifitiye abandi bakunda, bakishyira mu kagozi.
MUZAGIRE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE .