UBUTUMWA BWO KURWANYA RUSWA BUGENEWE ABAKIRISITU GATOLIKA BUZASOMWA KUWA 11/12/2022

Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rutegura icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kiba mu kwezi k’Ukuboza, kigasozwa ku itariki ya 09, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Iki cyumweru kiba kigamije kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari mbi no kubakangurira kugira uruhare mu kuyikumira bayitunga agatoki aho bayibonye cyangwa bayumvise no kuyirandura. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti : Twimakaze Indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’Iterambere rirambye.
Ruswa ivugwa igihe cyose umuntu yakoresheje ububasha yahawe bitewe n’umwanya arimo, aho kubukoresha harangizwa inshingano yahawe, ahitamo kunyuranya n’ukuri, akabukoresha hagamijwe inyungu ze bwite cyangwa inyungu z’uwagize icyo amuha.
Ruswa ni icyaha gihanwa hashingiwe ku Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Umuntu wese usenga akwiye guca ukubiri n’icyaha cya ruswa kuko ari icyaha gikorwa n’umuntu utari inyangamugayo.
Ibitabo byigishirizwamo iby’iyobokamana nabyo hari aho bivuga ku myitwarire irimo ruswa no ku ngaruka zayo. Ingero ni izi zikurikira :
Muri Bibiliya hagaragara ibikurikira :
Iyim 23,8
“Ntuzemere guhabwa ruswa, kuko ruswa ihuma amaso y’ababona ukuri, maze igatsindisha intungane mu rubanza”.
Ivug16,19
“Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzakire ruswa kuko ruswa ihuma amaso abanyabwenge, ikaburizamo imanza z’intungane”.
Iyi mirongo iragira inama uwigishwa yo kutagira icyo yakira, hagambiriwe gutuma yirengagiza ukuri azi neza cyangwa areba neza kuko byamukururira kubogama akarenganya utariho urubanza.
Abantu bahisemo inzira yo gusenga no kubaha Imana bakwiye gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurandura ruswa barangwa n’ibi bikurikira :
- Kujya bahugurana bahereye ku bo babana mu miryango, abo baturanye, ndetse n’abo babana mu mahuriro atandukanye, kwirinda no kurinda abandi icyaha cya ruswa ;
- Gukoresha ukuri mu kazi ;
- Kugira uruhare mu gutanga amakuru ahakekwa ruswa.
UBU BUTUMWA BUTANZWE N’URWEGO RW’UMUVUNYI