UBUTUMWA BWA PAPA KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABIMUKIRA N’IMPUNZI-25-09-2022

Umunsi mpuzamahanga w’abimukira n’impunzi : “Kubaka ejo hazaza dufatanije n’abimukira n’impunzi” Kanda Impunzi ubashe gusoma ubutumwa bwose.

Papa Fransisko arasaba abatuye isi kutishisha no kudashyira ku ruhande abimukira n’impunzi ahubwo bagafatanya na bo kubaka ahazaza h’isi.
Ibi biri mu butumwa uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yageneye umunsi mpuzamahanga w’abimukira n’impunzi wizihizwa ku ncuro y’108 ku wa 25 nzeri 2022.

Mu butumwa bwe, Papa Fransisko avuga ko kubaka ejo hazaza dufatanyije n’abimukira n’impunzi bisobanura kumenya no guha agaciro uruhare rwa buri wese muri bo muri uwo murimo wo kubaka. Kugira ngo ibyo bishoboke akaba asanga abatuye isi badakwiye kutabona impunzi n’abimukira nk’abanzi babateye. Kuri we, kubaho kw’abimukira n’impunzi ni ikibazo gikomeye, ariko kandi ngo ni n’amahirwe yo gukura mu muco no kuri roho kuri bose.
Ati “Muri Yeruzalemu yugururiye amarembo abantu bose, ingoro y’Uhoraho irimbishwa n’amaturo aturutse mu mahanga : ‘Amatungo magufi yose y’i Kedari azakoranyirizwa iwawe, za rugeyo z’i Nebayoti uzazitureho ibitambo ;zizajye ku rutambiro rwanjye, zishimwe. Ni koko, nzatuma ingoro ibengerana ikuzo ryanjye’ (60,7). Duhereye kuri ibyo, ukuza kw’abimukira n’impunzi b’abagatolika gushobora kuzana imbaraga nshya mu buzima bwa kiliziya y’amakoraniro yabahaye ikaze. Akenshi baba bazanye imbaraga z’ingirakamaro, ari n’abashyushyarugamba b’ibirori bikomeye. Gusangira na bo uburyo butandukanye bwo guhamya ukwemera no kwitanga ni amahirwe yihariye yo kubaho byimazeyo ukwisanga hose k’umuryango w’Imana.”
Muri ubu butumwa bujyanye n’uyu munsi kandi Papa Fransisko arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu gufatanya n’impunzi n’abimukira kubaka isi ibereye abayituye bose.

Aragira ati “ Niba dushaka gufatanya na Data wo mu ijuru kubaka ejo hazaza, nimureke tubikorane n’abavandimwe bacu b’abimukira n’impunzi. Nimuze kandi tuhubake uyu munsi ! Kubera ko ahazaza hatangira uyu munsi, kandi hagatangirana na buri wese muri twe. Ntidushobora gusigira ibisekuruza bizaza umutwaro w’inshingano ku byemezo bigomba gufatwa none aha, kugira ngo umugambi w’Imana ku isi ushobore kugerwaho ndetse n’ingoma yayo y’ubutungane, ubuvandimwe n’amahoro yogere hose”.

DOCICO/CEPR