CEPR(25-03-2022) :“Ibihugu byose biri mu ntambara biba bihangayikishije Papa” -Myr Rukamba

Ibyo ni bimwe mu byavuzwe na Myr F. RUKAMBA, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda mu kiganiro na DOCICO ubwo yashishikarizaga abakristu gatolika bose kwifatanya na Papa Fransisko mu gikorwa cyo kwegurira umutima utagira inenge wa Bikira Mariya Kiliziya, abatuye isi, by’umwihariko Abarusiya n’Abanya-Ukraine.

JPEG - 244.5 ko

Iki gikorwa cyateguwe n’Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, ashaka ko abakristu gatolika bahurira hamwe mu isengesho ryo gusabira ibihugu bya Ukraine n’u Burusiya bihanganye mu ntambara itoroshye muri iki gihe.
Mu gusobanura impamvu y’icyo gikorwa Papa yifuje ko gihurirwaho, Myr Rukamba yagize ati“Ibihugu byose biri mu ntambara biba bibabaje Papa. Ni yo mpamvu asura n’abantu bari muri ibyo bihugu. Muzi ko nka hano muri Afurika yasuye Santrafrika, mu minsi itaha akazasura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse na Sudani y’amajyepfo. Biba rero ari ibintu bibabaje Kiliziya”.

Akomeza agaragaza ko kuba intambara ya Ukraine n’u Burusiya ihuje ibihugu by’ibihangange kandi bimenyereye cyane imirwano ari ibintu bihangayikishije cyane isi yose, by’umwihariko Kiliziya gatolika. Ati “Iyo mu bihugu nka biriya by’abakristu, by’abantu bavuga ko bemera Kristu, intambara ishobora kubaho, noneho ukongeraho ko iyo ntambara ishobora no gutuma ibindi bihugu bijyamo[…] ni ibintu biteye impungenge, ni ibintu bibi. Ni yo mpamvu Papa yashatse ko kudufatanya muri iki gikorwa cyo gusenga, dusabira isi, dusabira abantu kugira umutima mwiza, gushaka ukuntu barangiza ibibazo byabo aho kubirangiriza mu kwicana.”

Mu ibaruwa yandikiye Abasaserdoti, Abiyeguriye Imana, Abakristu bose ba Diyosezi ya Butare, Myr Filipo RUKAMBA yabasabye kwifatanya na Nyirubutungane Papa Fransisco kugira ngo begurire Umwamikazi w’Amahoro ahazaza ha muntu.
Ati “Muri Katedrale, mu ma Kiliziya yose ya Diyosezi kimwe n’ahandi hantu hatagatifu, Abasaserdoti bose, Abiyeguriyimana ndetse n’imbaga y’Abakristu musabwe gushyira hamwe mu isengesho tuzavuga ku wa gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022 twambaza Umubyeyi Bikira Mariya kugira ngo akomeze aduhakirwe ku Mana”.

Mu bihe bitandukanye, Kiliziya ihora igaragaza ko iri hafi y’abaturage bari mu kaga. Abari mu ntambara, abahuye n’ibiza bisanzwe cyangwa ibikomotse ku bikorwa bya muntu, ahari imidugararo n’amakimbirane ashingiye kuri politiki n’ibindi yohereza ubutumwa bwo kubakomeza no kubamenyesha ko ibazirikana mu isengesho.

Mbere y’iki gikorwa cyo kwegurira by’umwihariko ibihugu biri mu ntambara by’u Burusiya na Ukraine Umutima Utagira Inenge wa Bikira Mariya, Nyirubutungane Papa Fransisko yari yahamagariye abakristu gatolika gufata iminsi yo gusiba kurya no gusengera amahoro muri Ukraine, ku ya 26 Mutarama na 2 Werurwe. Muri icyo gihe Papa yasabaga Imana imbabazi mu izina ry’abantu “bakomeje kunywa amaraso y’abapfuye bashwanyagujwe n’intwaro.”

Amakuru dukesha vaticannews.va/fr avuga ko mu gitondo cyo ku wa kabiri, 22 Werurwe 2022, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye Papa Francisko kuba umuhuza mu mishyikirano hagati ya Kyiv na Moscou, yatangije intambara yo kurwanya Ukraine mu mpera za Gashyantare.
DOCICO