CEPR (25-03-2022):Igikorwa cyo kwegurira ibihugu bya Ikrene n’u Burusiya Umutima Utagira Inenge wa Bikira Mariya

Myr F.RUKAMBA arashishikariza abakristu gatolika bose kwifatanya na Papa mu gikorwa cyo kwegurira umutima uzira inenge wa B.Mariya Kiliziya, abatuye isi, by’umwihariko Abarusiya n’Abanya-Ukraine. Kirabera i Roma kuri uyu wa 25/03 saa kumi n’imwe, ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri mu Rwanda.

IGIKORWA CYO KWIYEGURIRA UMUTIMA UTAGIRA INENGE WA BIKIRA MARIYA

Mubyeyi Mariya, Nyina w’Imana n’umubyeyi wacu, muri iki gihe cy’amakuba turakwisunze. Uri Umubyeyi, uradukunda kandi uratuzi : nta na kimwe utazi mu byo dukeneye. Mubyeyi w’ impuhwe, ni kenshi twabonye ubwuzu bwawe butangaje, ukatuba hafi tukagira amahoro, kubera ko buri gihe utuyobora kuri Yezu, Umwami w’amahoro.
Ariko twataye inzira y’amahoro. Twibagiwe isomo twasigiwe n’amakuba yo mu kinyejana gishize, ubwicanyi bwahitanye miliyoni z’abantu mu ntambara z’isi yose. Twarenze ku masezerano twiyemeje nk’Umuryango w’ibihugu, turi gutatira inzozi z’amahoro y’abatuye isi, n’amizero y’ababyiruka. Turwaye umururumba, tubaswe no gushaka inyungu z’irondagihugu, twugarijwe n’ubwigunge bwo kuba nyamwigendaho no kwirebaho. Twahisemo kwirengagiza Imana, kubana n’ibinyoma byacu, guha imbaraga ubushotoranyi, kwica ubuzima no kwirundaho ibitwaro, twibagirwa ko turi abarinzi ba mugenzi wacu ndetse n’isi muri rusange. Isi twayihinduye ubutayu tuyogoza ubusitani bwayo, kubera ibyaha byacu twakomerekeje umutima w’Imana umubyeyi wacu wifuza kutubona turi abavandimwe. Twabaye ba nyamwigendaho ; nta wundi twitaho uretse twebwe twenyine. N’isoni nyinshi dutinyutse gutakamba tugira, duti « Tubabarire, Nyagasani ! »
Mu gushengurwa n’icyaha, mu munaniro no mu ntege nke zacu, mu iyobera ry’ububi bw’ikibi n’intambara, wowe, Mubyeyi utunganye uratwibutsa ko Imana itajya idutererana, ko ikomeje kuturebana urukundo, ishishikajwe no kutubabarira no kuturokora. Ni Yo yakuduhaye kandi wahaye Umutima wawe utagira inenge kuba ubuhungiro bwa Kiliziya n’abantu. Ku bw’Ubuntu bw’ Imana, uri kumwe natwe, kandi ukaducira inzira n’ubwuzu, ndetse no mu nzitane z’urusobe rw’amateka.
Tuje imbere yawe tukwinginga, dukomanga ku rugi rw’umutima wawe, twebwe abana bawe ukunda kandi ushishikariza ubutaretsa guhinduka no kwicuza. Muri ibi bihe by’umwijima, ngwino udufashe, ngwino uduhumurize. Ongera ubwire buri wese muri twe, uti “Humura ndi hano, mwana wanjye”. Ni wowe uzi uko uhambura ibituboshye ku mutima n’ibiboshye ibihe turimo. Turakwiringiye. Twizeye neza ko utasubiza inyuma ugusaba kwacu kandi twiringiye ubufasha bwawe, cyane cyane muri iki gihe cy’ibigeragezo.
Kuko wabikoze i Kana ya Galileya, ubwo wihutishaga isaha yo kwigaragaza kwa Yezu, ukerekana ikimenyetso cye cya mbere mu isi. Ubwo ibirori byari bikonje, waramubwiye uti « Nta divayi bagifite » (Yh 2, 3). Ongera ubisubiremo ku Mana, Mubyeyi uhebuje, rwose uyu munsi divayi y’amizero yadushiranye, nta byishimo namba, ubuvandimwe bwarayoyotse. Nta bumuntu tukifitemo, nta mahoro dufite. Twabaye abanyarugomo ndengakamere no kurimbura bitagira urugero. Dukeneye byihutirwa ubufasha bwawe bwa kibyeyi.
None akira, Mubyeyi, icyifuzo cyacu.
Wowe, Nyenyeri iyobora abari mu nyanja, ntiwemere dutwarwa n’umuvumba w’intambara.
Wowe, bushyinguro bw’Isezerano Rishya, shishikariza imishinga n’inzira z’ubwiyunge.
Wowe, “Butaka bw’Ijuru”, Garura mu isi amahoro n’ubwumvikane bituruka ku Mana.
Kuraho urwango, ukureho kwihorera, utwigishe kubabarira.
Dukure mu ntambara, iyi si uyirinde iterabwoba ry’intwaro za kirimbuzi.
Mwamikazi wa Rozari, kangura muri twe inyota yo gukunda no gusenga.
Mwamikazi w’imiryango y’abantu, ereka abantu inzira y’ubuvandimwe.
Mwamikazi w’amahoro, ronkera abatuye isi amahoro.

Ngaho amarira yawe, Mubyeyi, nabobeze imitima yacu yabaye nk’urutare. Ayo warize kubera twe, niyuhire iki kibaya cyumishijwe n’urwango rwacu. Kandi, n’ubwo urusaku rw’intwaro rurimbanyije, isengesho ryawe rituvuburire amahoro, maze amaboko yawe ya kibyeyi ahumurize abugarijwe n’agahinda, bahunga amasasu na bombe bibari ku mutwe. Impuhwe zawe za kibyeyi zisanganire abahatiwe kuva mu ngo zabo no mu gihugu cyabo. Umutima wawe ushenguwe n’agahinda nutuvuburemo impuhwe zo kwakira no kwita ku nkomere n’abatereranywe.
Mubyeyi Mutagatifu w’Imana, igihe wari munsi y’Umusaraba, Yezu abonye umwigishwa iruhande rwawe, arakubwira ati « Dore umwana wawe » (Yh 19,26).Bityo, yagushinze buri wese muri twe. Naho ku mwigishwa na buri wese muri twe, aravuga, ati “Dore Nyoko” (reba Umur.27). Mubyeyi, turifuza bidasubirwaho kukwakira mu buzima bwacu no mu mateka yacu. Muri ibi bihe, ikiremwamuntu, kinaniwe kandi gisumbirijwe, kiri kumwe nawe munsi y’umusaraba ; gikeneye kandi kukwiringira, kwiyegurira Kristu binyuze kuri wowe. Abaturage ba Ikrene (Ukraine) n’ab’u Burusiya bakubahana urukundo, barakwiyambaza, mu gihe Umutima wawe ubahangayikiye kimwe n’abaturage bugarijwe n’intambara, inzara, akarengane n’ububabare.
Mubyeyi w’Imana n’uwacu, tuguhaye kandi tweguriye ku mugaragaro Umutima wawe Utagira inenge, Kiliziya n’abatuye isi bose, by’umwihariko Abarusiya n’abanya”Ukraine”. Akira iki gikorwa dukoranye ikizere n’urukundo ; Hagarika intambara, zanira isi amahoro. “Yego” yaturutse mu Mutima wawe yafunguriye umuryango n’amateka Umwami w’amahoro ; twizeye ko amahoro azagaruka ku bw’umutima wawe. Tukweguriye ejo hazaza h’umuryango wose w’abantu, ibikenewe n’ibyifuzo by’amahanga, amaganya n’amizero by’abatuye isi.
Binyuze kuri wowe, Impuhwe z’Imana nizikwire ku isi, maze agahenge k’amahoro gatangire gususurutsa iminsi yacu. Mubyeyi uvuga “yego”, uwo Umwuka Mutagatifu yamanukiyeho, garura muri twe ubugwaneza buturuka ku Mana. Cubya ubukakare bw’imitima yacu, wowe “soko nzima y’amizero”. Witaye ku bumuntu bwa Yezu, tugire abagabuzi b’ubusabane. Wanyuze mu nzira tunyuramo, tuyobore mu nzira zigana amahoro. Amen.