GUSOZA IKORANIRO RY’UKARISITIYA 2021

IJAMBO RYA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI VISENTI MU GUSOZA IKORANIRO RY’UKARISTIYA MU RWEGO RW’IGIHUGU KU WA 12/12/2021
Kigali, Regina Pacis, 12/12/2021

Nyiricyubahiro Antoni Kardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali,
Bepiskopi,
Nyakubahwa Uhagarariye Ibiro bya Papa mu Rwanda,
Bayobozi,
Basaseridoti,
Biyeguriye Imana,

Bakristu bavandimwe,

Imana mu rukundo rwayo rutagereranywa yaduhaye guhimbaza bwa mbere Ihuriro ry’Ukaristiya mu rwego rw’igihugu cyacu. Nisingizwe ihabwe ikuzo ubu n’iteka ryose.
Nk’uko mubizi, ikoraniro ry’Ukaristiya ni ihuriro ry’abakristu b’ingeri zose, rigamije kurushaho kumva no guha agaciro k’Ukaristiya mu buzima no mu butumwa bwacu.
Insanganyamatsiko y’Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya rya 52 ryabereye I Budapeste muri Hongiriya, tariki ya 5-12/9/2021 ni ibango rya Zaburi ya 87,7 : « NI WOWE SOKO Y’IMIGISHA YACU » (Zab87,7). Inama y’Abepiskopi yayihereyeho, ikurikije umwihariko w’Igihugu cyacu mu mateka twihariye no mu rugendo twagenze kandi tugikomeza, bahisemo insanganyamatsiko igira iti : « UKARISTIYA : ISOKO Y’UBUZIMA, URUKUNDO/IMPUHWE N’UBWIYUNGE ».
N’ubwo twari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Koronavirusi, twabashije guhimbaza ku rwego rwa Paruwasi, ahenshi twashoboye kurihimbaza ku matariki 27-30 Gicurasi 2021 ; ku rwego rwa Diyosezi, mu matariki 3-6 Kamena 2021. Twishimiye ko noneho iri Koraniro twagize amahirwe yo kurihimbaza ku rwego rw’igihugu kuva kuwa kane ushize tariki ya 9 kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021 ; ubu tukaba turimo kurisoza.
1.Gushimira
Turashimira cyane Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA wemeye kwakira iri koraniro muri Arikidiyosezi ya Kigali bakabitegura neza nkaba mboneyeho no gushimira abantu b’inzego zose bitanze ngo bigende neza.
Turashimira abagize komite y’igihugu , komite mu madiyosezi zishinzwe Amakoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya kubera ubwitange yagize mu myiteguro n’ibikorwa by’aya makoraniro.
Turashimira abantu bose mu nzego zose batanze umuganda wabo mu buryo butandukanye. Turashimira kandi n’abakristu bashoboye kwitabirana ibakwe iri koraniro ry’Ukaristiya.
Nubwo byari kandi bikiri mu bihe bitoroshye Habayeho inyigisho zateguwe zihabwa abakristu b’ingeri zose, zibahugura ku byerekeye Ukaristiya kandi zibasobanurira kurushaho ukuntu Ukaristiya koko ari isoko y’ubuzima, urukundo/ impuhwe n’ubwiyunge.
Abakristu bakanguriwe kurushaho kwitabira imyitozo nyobokamana iganisha kuri Ukaristiya, nko guhimbaza Misa ku buryo bukwiye no gushengerera. Hari inyandiko nyinshi zasohotse zisobanura iyobera ry’Ukaristiya n’imihimbarize ya Misa ntagatifu. Twungutse indirimbo nyinshi z’Ukaristiya nshyashya, ndetse n’izari zisanzweho zongera kwigishwa bundi bushya. Imiryango ya Agisiyo gatolika n’amakoraniro y’abasenga ishingiye kuri Ukaristiya yitaweho ku buryo bw’umwihariko.
3. Icyo twimirije imbere
Banyakubahwa , Bakristu bavandimwe,
Dushoje Ikoraniro ry’Ukaristiya, ariko ibikorwa twagezeho ntibirangiriye aha, ahubwo tuzabikomeza. Imbuto twasaruye kuri iri Koraniro ntizizadupfire ubusa, ahubwo tuzaziteho kugira ngo zitwerere n’izindi nyinshi. Ukaristiya izakomeza kutubera isoko tuvomaho ubuzima bwa gikristu. Izakomeze idufashe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge turimo. Koko rero, muri uru rugendo, dukeneye imbaraga dukomora kuri Ukaristiya nyine, kuko tutari kumwe na Nyagasani nta cyo twakwishoborera.
1)Tuzarushaho guhugukira Ijambo ry’Imana n’inyigisho zisobanura rwose uburyo Ukaristiya ari Isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu : akaba ubuzima n’imbaraga za Kiliziya ye, tukamwubaha kandi tukamuhabwa neza ;
2)Tuzarushaho kunoza imihimbarize y’Igitambo cya Misa uko Kiliziya ibiteganya, mu buyoboke no mu cyubahiro gikwiye, twirinda ibintu byose byashobora gupfukirana iyo ngabire twiherewe n’Imana ; ari nako duharanira agaciro umunsi w’icyumweru.
3)Muri za Paruwasi zacu, tuzagira umwanya uzwi kandi uboneye wo gushengerera Isakaramentu ritagatifu mu rwego rwa Paruwasi, Santarali,shapeli no mu ngo z’abasaseridoti n’abihayimana.
4) Tuzakomeza guhugura abakateshiste n’abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya. Abakristu bazakomeza kwibutswa icyubahiro bagomba kugirira Ukaristiya n’aho Igitambo cya Misa giturirwa.
5)Gutegura neza kurushaho abana bitegura guhabwa guhazwa bwa mbere
6)Tuzagaruka ku nshingano y’uhabwa Yezu muri Ukaristiya yo kugira ibikorwa by’ubwitange mu gufasha abandi cyane cyane abakene, kimwe no kugaragaza ubumwe, ubuvandimwe, urukundo n’impuhwe muri twe, kuko twebwe abasangira Yezu mu Ukaristiya tugomba no gufata iya mbere mu kubaka isi izira ubusumbane n’akarengane, mu gihe tugitegereje ihindukira rya Nyagasani.
7) Tuzakomeza kwifatanya na Kiliziya y’isi yose mu guhimbaza amakoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya. Twibukiranye ko iry’ubutaha : iya 53 rizabera i Quito mu gihugu cya Equateur- ni muri Amerika y’amajyepfo muri 2024.
8) Kubera ko Amakoraniro y’Ukaristiya ari uburyo bw’iyogezabutumwa bwimbitse, mu gihe Inama y’Abepiskopi izaba ibona bikwiye, izajya ihimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya mu rwego rw’igihugu, ibihe Diyosezi yiteguye kuryakira kandi iteganye umurongo ngenderwaho waryo. Umwepiskopi muri Diyosezi ye, abonye bikwiye yakoresha ikoraniro muri Diyosezi ye.
Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya nakomeze atubere isoko idudubiza ingabire n’imigisha.
Nsoje mbaragiza mwese Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho.
Mugire mwese amahoro n’umugisha by’Imana.

+Visenti HAROLIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri
Intumwa y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda mu Makoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya