Myr Antoine KAMBANDA yatorewe kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

Nkuko tubikesha itangazo ry’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, ryo kuri

uyu wa mbere atiri ya 19 Ugushyingo 2018, Myr Antoni Kambanda wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatorewe kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.
Iri tangazo riragira riti :
Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda binejejwe no gutangaza kuri uyu wa mbere, tariki ya 19/11/2018, i saa sita ku isaha y’i Roma (i saa saba, ku isaha y’i Kigali), ko Nyirubutungane Papa Fransisko yatoreye Nyir’icyubahiro Myr Antoni KAMBANDA, wari kugeza none Umwepiskopi wa Kibungo, kuba Arkiyepiskopi wa Kigali. Asimbuye Nyiricyubahiro Myr Tadeyo NTIHINYURWA, wasasabye guhagarika imirimo ya gishumba akabyemererwa kubera izabukuru nkuko biteganywa n’ingingo ya 401 igika cya mbere cy’Amategeko ya Kiliziya.

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda bishyize ku mugereka w’iri tangazo, umwirondoro w’Arkiyepiskopi mushya.

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda bishimiye ibitangaza makuru binyuranye byo mu Rwanda bizasakaza iyi nkuru.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 19 Ugushyingo 2018.

Incamake y’Ubuzima n’imirimo yakoze

Nyir’icyubahiro Myr Antoni Kambanda yavukiye i Nyamata muri Arkidiyosezi ya Kigali, mu Rwanda. Afite imyaka 60 akaba ari umupadiri wa Arikidiyosezi ya Kigali. Intego ye “« Ut vitam habeant », “Bose bagire ubuzima busendereye” (Jn 10,10)

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda. Nyuma yaho, ayisumbuye yagiye muri Kenya. Amashuri ye ya Tewolojiya yayarangirije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare.

Nyiricyubahiro Myr Kambanda yahawe ubupadiri tariki ya 8 Nzeri 1990 na Mutagatifu Papa Yohani wa II, i Mbare (Kabgayi) ubwo yasuraga u Rwanda.

Yakoze ubutumwa butandukanye.

Ubutumwa bwe bwa mbere nk’umupadiri yabukoreye mu Iseminari nto ya Ndera (Kigali), akaba yari Umurezi ushinzwe amasomo n’imyigishirize. Nyuma y’aho yakoze imirimo itandukanye :
- Kuva 1993 - 1999 yakomereje amasomo ye muri Kaminuza ya Alphonsianum i Roma, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) mu Bumenyi bw’Imana n’ mbonezabupfura (Théologie Morale).
- Kuva 1999 - 2005 yabaye Umuyobozi wa Caritas na Komosiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali. Uyu murimo yawufatanyaga n’ubutumwa bwo kwita ku buzima bwa roho bw’abafaratiri bo mu Iseminari Nkuru ya Rutongo no kujya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
- Mu 2005, yagizwe umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi.
- Kuva 2006 yagizwe Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Nyakibanda,
- Tariki ya 7 Gicurasi 2013 yatorewe kuba umwepiskopi wa 4 wa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 20 Nyakanga 2013.
- Tariki ya 19 Ugushingo 2018 atorerwa kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

Tumwifurije ubutumwa bwiza !

DOCICO/CEPR