SCOUTS

ABASUKUTI MU RWANDA

Umuryango w’Abasukuti (Scouts) washinzwe ku wa 01/08/1907, ugera mu Rwanda mu 1952.
Uyu muryango washinzwe n’umugabo witwa Robert Baden Powell, awutangiriza mu Bwongereza ari na ho yavukiye. Baden Yawuhaye ubutumwa bwinshi burimo ubw’urukundo (Bonne action quotidienne). Ahanini yawushinze agamije kuwukundisha abantu bose no gukundisha urubyiruko kumenya kwirwanaho, cyane cyane kwita ku nyamaswa n’ibidukikije, no kurutoza gusenga hakurikijwe ukwemera kwabo.

Ibiranga umuryango :
- Kwita ku burere bw’urubyiruko ;
- Kwitangira abatishoboye bakorerwa ibikorwa by’urukundo ;
- Gutoza urubyiruko kumenya kwirwanaho no kwitangira bandi ku buntu.
- Gushishikariza abanyamuryango b’abakristu guhabwa amasakramentu,
- Gushishikariza abasukuti bose kwita ku isengesho.
Inzego zigize umuryango :
- Ibiro by’inama mpuzamahanga
- Ubuyobozi bw’urwego rw’Afrika
- Ibiro by’inama y’Abaskuti (Bureau du Conseil)
- Komisariya yo ku rwego rw’igihugu (Commissariat National)
- Komisariya yo ku rwego rw’intara (Commissariat Régional)
- Komisariya yo ku rwego rw’akarere (Commisariat de district)
- Intego (Groupe)
- Umutwe (Unité)

Uko umuryango wagiye ukura

Umuryango watangiriye mu Bwongereza, ku kirwa cya “Brown sea”, ukwira muri Afrika uhereye muri Afrika Y’Epfo. Wageze mu Rwanda uzanywe na Frère Jean Luc de Croix uhita ukwira mu maparuwasi no mu bigo by’amashuri binyuranye. Yabifashijwemo n’Abapadiri bera, n’abandi bitangira uburezi. Ubu umuryango uri mu madiyosezi yose y’uRwanda, mu mashuri no mu bigo by’urubyiruko.

Icyo umuryango umariye abandi batawurimo :

- Urwanya ubujiji wigisha gusoma no kwandika ;
- Utoza abantu kumenya kwifasha no gufasha abandi ;
- Wita ku babana n’ubwandu bwa SIDA babahugura mu buzima bwabo bwa buri munsi.
- Mu kwezi kwa Gashyantare, buri mwaka, bagira icyumweru cya Gisukuti bakoramo ibikorwa by’ubutabazi no gufasha abatishoboye, bibuka uwashinze umuryango w’abaskuti.
- Batoza abantu gukorera mu mashyirahamwe bagamije kubafsha kwiteza imbere.
- Bafatanya n’abo mu yindi miryango mu bikorwa bya Liturijiya.

Ibinyamakuru bivuga ku muryango.
* Intambwe (au niveau national)
* Kunda yezu (arkidiyosezi)
* Menya Baden Powell (akarere)

Mu Rwanda, ubu abasukutu bagera ku bihumbi 30. Arkidiyosezi ya Kigali ikaba ifite bagera ku 14 661 ;