KICUKIRO

Aperçu historique de la Paroisse St Jean Bosco

Paruwasi Kicukiro yisunze Mutagatifu Yohani Bosiko yashinzwe tariki ya 15 Gicurasi 1965 na Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya Perraudin wari Arikiyepisikopi wa Kigali. Mu ntangiriro yayo yayobowe n’abapadri bo mu muryango w’abasaleziyani ba Don Bosco bayoboraga ishuri ryisumbuye rya ETO, Bikira Mariya utabara abakristu (Marie auxiliatrice) niwe bayishinze nk’umurinzi. Buhoro buhoro abapadiri bayishyize mu biganza bya Don Bosco nk’umurinzi. Iyi Paruwasi iherereye mu Karere ka Kicukiro. Padiri Herman Croymans uwari économe muri Eto niwe wabaye Padiri mukuru wa mbere.

Mu mwaka wa 2008 Paruwasi Kicukiro yabyaye Paruwasi ya Remera Regina Pacis. Taliki ya 17/10/2015 Paruwasi Kicukiro yahimbaje Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe : insanganyamatsiko yayoboye imyiteguro ya Yubile n’ihimbazwa ryayo yagiraga iti : "Dushinge Imizi mu kwemera, twubaka Kiliziya yacu".
Buri cyumweru muri Paruwasi yose muri Misa 7 zihaba hitabira abakirisitu bari hagati y’ibihumbi 3000 na 4500.

Paruwasi KICUKIRO igizwe na santarali eshatu : Busanza, Gahanga na Gatare. Santarari ya Busanza igizwe n’imiryangoremezo 20 ihuriye mu mpuzamiryangoremezo 9. Bagira Misa 2 mu cyumweru kuwa 5 mu gitondo, no Ku Cyumweru (10h00). Urebye buri cyumweru mu Misa haza abakirisitu bakabakaba muri 700 ariko ugasangamo abana benshi. Urebye Misa zo muri santarali Gahanga ku cyumweru zitabirwa n’Abakristu hagati ya 1500 na 2000. Santarali Gatare ni yo cyicaro cya Paruwasi.

Buri ku Cyumweru haba Misa 3, zitabirwa ugereranyije n’abakristu bagera ku 2500 na 3000. Muri rusange ugasanga Paruwasi ifite Abakristu bagaragara mu Misa 6000.

Communauté Sacerdotale
1. A. François HABINEZA
2. A. Tharcisse GATARE,
3. A. J.M.V. NTACOGORA

Adresse  :
BP 1062 KIGALI
Tél :.250788855147
E-mail : paruwasekicukiro@yahoo.fr
Website : www.paruwasekicukiro.org