BUTAMWA

Incamake ku Mateka ya paruwasi

Paruwasi Mt Yohani Butamwa yashinzwe kuwa 17 Gicurasi 2015 ikaba ituwe n’abakristu gatolika 4.015. Mu ishingwa ryayo yaragijwe umuryango w’abapadiri b’aba Rogationnistes. Nta nyubako ya kiliziya yari ifite kuko yari yarasenywe n’umuyaga itagira ndetse n’icumbi ry’abapadiri.
Padiri mukuru wa mbere Jean Pierre Ntabwoba yabanje gukora ataha i Remera hanyuma aza kubona icumbi hafi ya paruwasi ubu ndetse n’inyubako ya kiriziya yahawe umugisha kuri 27/8/2017.
Paruwasi Mt Yohani intumwa iri mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Igice kinini cyayo kiri mu karere ka Nyarugenge n’agace gatoya nka 5% kari mu karere ka Kicukiro. Iri mu gice cy’icyaro cyahoze kigize paruwasi ya Nyamirambo. Ni igice gikikije uruzi rwa Nyabarongo n’Akagera kandi hakaba hataraturwa cyane.

Iyi paruwasi igizwe na santari 3 : butamwa (ifite imiryango remezo 22) ; Mpanga (22) na Burema (13).
Iyi paruwasi ikorerwa n’umuryango wa AJECL : Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga, ni naho ufite icyicaro ku rwego rw’igihugu.

ivukamo Padiri Jean Paul NKUNDAMAHORO na Frere Luc MUHIRE.

Communauté sacerdotale :

1. P. Jean Pierre NTABWOBA (curé)
2. P. Théogène NZAMWITA (Vicaire)
3. P. Elisée KABERA, Vicaire Dominicale
4. P. Josef HUMENSKY (Vicaire)
5. Fr. Pierre Célestin NDAYAMBAJE

Adresse :

BP : 442 KIGALI
Tél : 0781293101