Ugushyingo 2022 : Papa Fransisko arasaba Kiliziya gusabira abana bari mu kaga

Ni ibiremwa muntu bifite amazina, isura n’ishusho Imana yabihaye. Ayo ni yo magambo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko yakoresheje yibutsa abakristu gusabira abana babayeho mu buzima buteye agahinda hirya no hino ku isi, nk’icyifuzo cye muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022.

Mu butumwa bwa videwo, Papa yagize ati : « Haracyari amamiliyoni y’abana bababaye kandi bariho mu buzima bujya kwegera ubw’ubucakara. Aba ni abantu si imibare. Ni abantu bafite amazina, isura n’ishusho Imana yabahaye. Kenshi na kenshi twibagirwa inshingano zacu kuri bo, maze tugafunga amaso kugira ngo tutabona uburyo abo bana badafite uburenganzira bwo gukina, kwiga ndetse n’ubwo guteganya ejo hazaza bakoreshwa mu nyungu z’abandi bantu. Nta rugwiro rw’umuryango babona.
Buri mwana wahejwe,watereranywe n’umuryango we,utiga, utavurwa aradutabaza. Baratabaza Imana kandi baradushinja kugira uruhare mu bubabare bwabo binyuze mu buryo bw’imibereho twebwe abakuru twashyizeho.
Umwana wese wateraranywe ni ku bw’amakosa yacu.
Ntidukwiye kwemera ko bakomeza kwiyumva ko bari bonyine kandi ko batereranywe. Bagomba kwiga kandi bakumva urukundo rw’umuryango kugira ngo bamenye ko Imana itabibagiwe.
Nimucyo dusabire abana bababaye, cyane cyane abadafite aho baba, imfubyi n’abagizweho ingaruka n’intambara, ngo babone amahirwe yo kwiga no kongera gukundwa mu muryango ».

DOCICO/CEPR