28.10.2022 : Padri Laurent SAFARI na Padri Sylvère KOMEZUSENGE bahawe ikaze n’abakorera ku Cyicaro cy’Inama Y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, i Kigali

Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), Padiri Nizigiyimana Martin avuga ko guhabwa umupadiri umwungirije ushinzwe abakozi n’umutungo bizamworohereza gukoresha neza igihe no kurasa ku ntego mu butumwa bwe. Akaba atangaza ko gukomatanya imirimo byatumaga hari indi mirimo ipfa.

Padri Martin NIZIGIYIMANA, Umunyamabanga Mukuru/CEPR

Ibyo ni bimwe mu byo yavugiye mu muhango wo kwakira ku mugaragaro abapadiri boherejwe gukomereza ubutumwa bwabo ku cyicaro cya CEPR, wabereye i Kigali ku wa 28 ukwakira 2022.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cy’ Ukaristiya cyahurije hamwe abakozi ba serivisi na komisiyo bya CEPR, hakaha harakiriwe Padiri Safari Laurent, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Abakozi n’Umutungo na Padiri Komezusenge Sylvère, Ushinzwe urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Mu kiganiro na DOCICO, Padiri Nizigiyimana yagaragaje ko yishimiye cyane kubona umupadiri umwunganira mu bijyanye n’abakozi ndetse n’umutungo. Asobanura ko atigeze asaba umupadiri runaka ariko yagiye agaragaza kenshi imbogamizi zihari mu mikorere n’imikoranire.

Abapadri bakorera Ubutumwa Ku Cyicaro cya CEPR n'Abakozi bahakorera bakiranye urugwiro Padri Laurent S. na Padri Sylvère K. baje kuhakomeza Ubutumwa.

Padiri Martin ati “Iyo uri Umunyamabanga Mukuru ukajya mu bakozi, ukajya mu by’amafaranga, ubona y’uko utabasha kubikora neza uko ubyifuza. Bityo rero nari nasabye abantu batatu banyunganira. Nashakaga uwashingwa iby’umutungo, umuntu washingwa iby’imishinga kugira ngo ashobore kunganira n’andi makomisiyo adashobora kuba adafite abakozi hakabaho n’umuntu washingwa abakozi. Njyewe rero nifuzaga abantu batatu ariko ntabwo ibintu bibonekera rimwe. Ariko bahisemo kuba bashyizeho umuntu umwe akabishingwa byose hanyuma bakareba uko bigenda”.
Mu byo Padiri Martin agaragaza bitagendaga neza ubwa mbere ngo hari ugukoresha neza igihe, hakabaho no kugorwa kurasa ku ntego. Ati “Niba njyewe ndi aha ngaha nkaba nshinzwe gutegura ibikorwa by’Inama y’Abepiskopi, aho bari buhurire, incuro izi n’izi mu mwaka, hanyuma hagati aho nkaba ngomba no gutekereza amafaranga abigendaho n’aho aturuka no gusinya ukuntu biri bugende, hagati aho umukozi umwe akavuga ko akaneye ikiruhuko, uwundi akvuga ko hari uwo bafitanye amakimbirane tugomba gukemura kuri ibi n’ibi. Urumva ibyo iyo ubigiyemo byose, biraruhije kubikora neza. Bityo rero sinabonaga ikitagenda neza ahubwo nabonaga gukomatanya imirimo byica imirimo”.

Padri Sylvère KOMEZUSENGE, Umucamanza Mukuru/TECIR

Mu ijambo rye rijyanye n’uyu munsi kandi, Padiri Umunyamabanga Mukuru wa CEPR yasabye ko abantu bakubakira hamwe ubushobozi bafite bitabaye ngombwa gutegereza kubwirwa igikwiye, ahubwo bagaharanira kubaka ikintu gishya. Ati “Kugira ngo ibyo tubigereho, dukeneye gusobeka imbaraga kugira ngo twubake ikintu gifatika Kiliziya ikeneye”.
Yasabye abakozi kurushaho kugira umurava mu kazi kabo, guharanira buri gihe kuba abantu bashya kandi bakora mu buryo bushya kandi bashyize hamwe. Ati “Twiyumvanemo, tujye inama zigamije kubaka kandi zireba abandi bose nk’abakorera hamwe, tumenye icyo dupfana kuko twese dutumye hamwe”.

Padiri Safari ashyize imbere uburyo bwo kunoza umurimo
Padiri Safari Laurent wari usanzwe ari umuyobozi wa Caritas Nyundo mu karere k’ikenurabushyo ka Kibuye, avuga ko Ubunyamabanga Bukuru bwa CEPR bukeneye kugira umurongo usobanutse bukoreramo kugira ngo imirimo igende neza.

Padri Laurent SAFARI, Umunyamabanga Mukuru Wungirije, DAF/CEPR

Ati “Mu gihe tugezemo tugomba gukora ku buryo bugezweho bunafunguriye igihe kizaza. Ibyo rero bisaba gukorera ku ntego, kandi gukorera ku ntego bisaba gukora kinyamwuga.”
Nyuma y’igihe kigera ku mezi 2 atangiye iyi mirimo, Padiri safari yabonye hari ibikwiye kuvugurwa. Ati “Uko nasanze ibintu bikorwa-nubwo ntarabifatira umwanya uhagije-mbona icyakongerwamo imbaraga ari uko CEPR, nk’ikigo, yagira uburyo yubatse neza kurushaho nk’ikigo cyiyubashye, ikagira n’uburyo bwo gukora bunagendanye n’uburyo bw’imikorere n’imyubakire y’ikigo. Aho ni ho hazamo cya kintu cya kinyamwuga atari ugukora gusa icyo mbonye, ikije uyu munsi ngo nkore icyo. Oya, ahubwo ugomba kuvuga uti ‘nderekeza hehe, nzahagera gute, nzakoresha iki kandi nzakorana na nde ?’”
Padiri Safari Laurent wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa CEPR Ushinzwe Abakozi n’Umutungo ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo. Akaba amaze imyaka14 ahawe ubupadiri. Naho Padiri Komezusenge Sylvère, Ushinzwe urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi, umaze imyaka imyaka 22 akaba ari igisonga cy’Umwepiskopi wa Kabgayi.
DOCICO/CEPR