Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bunguranye ibitekerezo na MINALOC ku kunoza imikoranire myiza hagati ya Kiliziya na Leta

Mu biganiro Abepiskopi bagiranye na Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) kuri uyu wa 21 nzeri 2022, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda (CEPR) bumvikanye ko imikoranire ya Kiliziya Gatolika na Leta ikwiye kurangwa no guhuriza hamwe.

Abepskopi baganiriye na Hon.Gatabazi JMV, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu

Ministiri Gatabazi yavuze ko nubwo hari byinshi Kiliziya isanzwe ikorana na Leta kandi bikagenda neza, ariko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga. Ibyo birimo nko gukora ubukanguramba ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango, kurwanya inda ziterwa abangavu ; gufasha urubyiruko kwigirira icyizere no kwizera igihugu cyabo ; kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana… gukoresha neza ubutaka Kiliziya ifite mu nyungu rusange z’abaturage, kuba maso no kurwanya abantu bashaka kuriganya cyangwa guhombya Kiliziya n’andi matorero.

Mu byifuzo byatanzwe n’abepiskopi, harimo gukorana na za JAF z’uturere, ntihabe gusuzugurana kimwe n’izindi nzego za Leta, hakajya hafatwa ibyemezo n’imyanzuro hatabaye guhangana, nk’uko hari aho byagiye biba mu gihe cya kovide, nko gufunga kiliziya zimwe na zimwe no gusohora abakristu mu kiliziya by’amaherere.

Kubaka umuryango nyarwanda uhereye aho uvukira
Abepiskopi gatolika mu Rwanda basanga umuco wo kuganira ari inkingi-fatizo muri gahunda zitandukanye Kiliziya ihuriraho na Leta, harimo nk’uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko gusigasira ubusugire bw’umuryango n’uburere buhera mu ngo. Aha batanga urugero nka za “Centres nutritionnels” zakoreraga mu bigo nderabuzima bya Kiliziya, zikaza gukurwaho na Leta nyamara zarafashaga ababyeyi kwiga guteka, kugabura indyo yuzuye no kurwanya bwaki.
Karidanali Antoni Kambanda, ushinzwe by’umwihariko Ubusugire bw’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, avuga ko gusigasira umuryango ari gahunda Kiliziya mu Rwanda ikomeyeho kandi ishyize imbere. Ati “Umwana wakuriye mu muryango urimo amakimbirane, acunaguzwa, ejo ni we uzaba ari igisambo, ari ikihebe”. Yongera ko bariya basore n’inkumi tubona biroha mu nyanja bibwira ko i Burayi ari paradizo, byose bihera muri kwa kubura uburere buhamye bushingiye ku muryango n’indangagaciro zo kwigira no kugirira icyizere igihugu cyakubyaye.
Imwe mu nzira yo gufasha urubyiruko Kiliziya ikoresha ni ikenurabushyo rishingiye ku matsinda y’urubyiruko kuva ku rwego rw’igihugu kugera hasi muri za Paruwasi azwi nka “Forumu z’urubyiruko”.

Karidinali Kambanda afite impungenge z'abatagiha agaciro Umunsi w'icyumweru

Kardinal Kambanda, Arkiyeskopi wa Kigali, yagaragaje impungenge z’abantu batacyubaha Umunsi w’icyumweru, bazindukira muri siporo, ndetse na zimwe mu nzira banyura bajya gusenga zigafungwa, bamwe bakabura aho banyura. Yagize ati : “Ababyeyi bagize amahirwe yo gutozwa indangagaciro z’ubukristu bakiri bato, zabafashije gukora neza no kugirira igihugu akamaro, ariko birababaje ko benshi muri bo batabiha agaciro, ndetse ngo babitoze abo babyaye”. Asaba ko inzego zibishinzwe zabyigaho, Siporo ikaba yashakirwa undi munsi, maze abakristu bagafashwa guhimbaza icyumweru.

Ihame ryo guhuriza hamwe rishimangirwa n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Roma, muri Werurwe 2017.
Myr Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko ibiganiro Papa Fransisko yagiranye na Perezida wa Repubulika ubwo yajyaga i Roma, byerekanye ko bombi bafite ubutumwa bwo kwita ku bandi aho kuba abategetsi. Abepiskopi bakaba ari ho bashingira bizeza Ministiri Gatabazi ko Kiliziya yiteguye gukorana n’inzego zinyuranye za Leta binyuze mu kwizerana, kubahana no guharanira icyatuma muntu agira imibereho myiza hano ku isi no hakurya y’ubu buzima.

JPEG - 40 ko
MINALOC isaba ko Kiliziya yashyira imbaraga mu mishinga iteza imbere urubyiruko

Ibyo Leta yifuza ko Kiliziya yakwitaho kandi bigashyirwa mu igenabikorwa mu nzego zayo zitandukanye harimo by’umwihariko kwita ku kibazo cy’abana bata ishuri, kurwanya inzara, ubukene no gufasha urubyiruko kubona imirimo no kutiheba. Ministiri Gatabazi ashima cyane forumu z’urubyiruko n’uburyo zikora ariko agasaba by’umwihariko ko habaho gahunda zihamye kuva hejuru kugeza hasi muri za paruwasi, zifasha urubyiruko kwiteza imbere.

DOCICO/CEPR