Forumu ya 19 y’urubyiruko : Karidinali Kambanda arashishikariza urubyiruko gatolika gukunda umurimo no gukorera hamwe.

Kuri uyu wa 18 kanama 2022 Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyeskopi wa Kigali yafunguye ku mugaragaro forumu y’’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu, arusaba kwihatira gufasha ababyeyi babo mu mirimo kandi bagaharanira kwibumbira mu mashyirahamwe agamije kubafasha kwiteza imbere.

JPEG - 75.7 ko

Mu Misa yo gutangiza iyi forumu yari imaze imyaka igera hafi kuri itatu itaba kubera icyorezo cya covid-19 yabereye muri Bazilika ya Kabgayi, Karidinali Kambanda akaba yabwiye urubyiruko ati « Rubyiruko nimwitoze gukora kandi muhugukire gufashanya. Mwishyire hamwe, mube inyangamugayo kandi mwigirire icyizere ». Yabasabye kandi kwamagana ikibi icyo ari cyo cyose, abasore bagahora ari abarinzi ba bashiki babo n’abakobwa bakitwara neza imbere ya basaza babo. Ati « Mureke kuba ntibindeba, nimurange kandi mwamagane ikibi aho kiri hose kuko nimutabigenza mutyo namwe bishobora kubagiraho ingaruka ».

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Mbabazi Rosemary wari umutumirwa mukuru muri uyu muhango na we yasabye urubyiruko gukunda umurimo no kuwunoza.
Ati “Ntugasange ababyeyi ari bo bakora gusa abana biryamiye cyangwa barangariye mu ikoranabuhanga. Mube urubyiruko rukora, rutagaragaza gusa ko rukunda imyidagaduro. Muri imbaraga z’igihugu, muri ejo hacyo hazaza, muri abafatanyabikorwa ntimuri indorerezi, nimufatanye na Leta, muhore mwumva ko Kiliziya ari iyanyu n’igihugu ari icyanyu”.
Minisitiri Mbabazi kimwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na we wari muri uyu muhango bashishikarije urubyiruko kandi kudaheranwa n’ikoranabuhanga rirurangaza, barugira inama yo kurikuramo ibirufitiye akamaro. Bati “Mwirinde kurangazwa n’ikoranabuhanga ribica mu mutwe ahubwo mujyane n’iribafasha kwiteza imbere”.
Aba bayobozi bombi bakaba bahamagariye urubyiruko gukunda igihugu na Kiliziya, bakabigaragariza mu bikorwa kandi bakaba urumuri rwa bagenzi babo.

Mu misa yo gufungura ku mugaragaro iyi forumu, Karidinali Kambanda yari akikijwe n’abepiskopi barimo Myr Mwumvaneza Anaclet wa diyosezi ya Nyundo, Myr Mbonyintege Smaragde wa diyosezi ya Kabgayi, Myr Nzakamwita Servilien, umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba na Perezida wa komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Myr Harolimana Vincent wa diyosezi ya Ruhengeri, Myr Hakizimana Célestin wa diyosezi ya Gikongoro hamwe na Myr Rubwejanga Frédéric, umwepiskopi wa Kibungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Hari kandi b’abasaserdoti ndetse n’abiyeguriyimana bavuye muri za diyosezi zose z’u Rwanda.
Iyi forumu y’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu iteranye ku ncuro ya 19 yatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002 i Mbare muri Cité Nazareth, ho muri diyosezi ya Kabgayi. Yashyizweho mu rwego rwo guhuza urubyiruko rwabaga rutagize amahirwe yo kwitabira iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko kugira ngo rugezweho inyigisho n’ubutumwa byabaga byatangiwe muri iyo minsi.
Kuva muri 2002, forumu yagiye yizihizwa buri mwaka uretse mu myaka ibiri ishize (2020/2021) itabaye kubera icyorezo cya covid-19.
Forumu y’uyu mwaka wa 2022 ifite insanganyamatsiko igira iti "Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye”.
Komisiyo y’Inama y’abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko ivuga ko iyi forumu ije isanga urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ingaruka z’icyorezo cya covid-19, ubushomeri n’ubukene, ibiyobyabwenge, kwiheba no gucika intege, agahinda gakabije, amakimbirane mu muryango, ihohotera rishingiye ku gitsina, ibyaha byo gusambanya no gutera inda abangavu. Ikaba igamije kubyutsa urubyiruko ngo rubashe kwivana muri ibyo bibazo byose.

Biteganyijwe ko iyi forumu izasoza imiromo yayo ku wa 21 kanama izahuza urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse muri za diyosezi zose zo mu Rwanda. Mbere y’iyaduka rya covid-19, yitabirwaga n’abagera ku 5000. Umubare ukaba waragabanyijwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
DOCICO/CEPR