“Hahirwa umuryango wubaha abawo bageze mu zabukuru”-Papa Fransisko

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyiributungane Papa Fransisko arasaba abatuye isi kwiyegereza abasaza n’abakecuru, bakabana na bo bakamenya ubuzima babayemo aho kubabona nk’abantu bagomba gushyirwa ukwabo kure hashoboka, nko mu nzu cyangwa mu bigo bibitaho, bikabarinda kugira aho bahurira n’amaganya yabo. Soma Ubutumwa bwa Papa bujyana n’Uyu Munsi.

Mu butumwa bwe bujyanye no kwizihiza ku ncuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wa ba sogokuru na nyogokuru kimwe n’abageze mu zabukuru wizihizwa kuri uyu wa 24/07/2022, Papa Fransisko aragira, ati “Abantu benshi batinya ubusaza. Babubona nk’indwara ikwiye kwirindwa mu buryo bwose bushoboka.”

Papa Fransisko akaba asanga ari aho bamwe bahera bifuza ko batabona abasaza n’abakecuru hafi yabo, ibintu Papa afata nk’ “umuco wo kujugunya” utera bamwe mu bantu kwibwira ko batandukanye n’abakene n’abanyantege nke babarimo, bakumva ko ntaho bahuriye n’ibibazo byabo , kandi atari ko ibyanditswe bitagatifu bibibona. Ati “Bibiliya yigisha ko kuramba ari umugisha kandi ko abasaza atari umwanda tugomba kwikiza, ahubwo ari ibimenyetso nyabuzima byerekana ineza y’Imana itanga ubuzima busagambye. Hahirwa inzu ituwemo n’umuntu ugeze mu za bukuru ! Hahirwa umuryango wubaha abawo bageze mu zabukuru !”

Muri ubu butumwa kandi, Papa Fransisko asaba ba sogokuru na ba nyogokuru ndetse n’abageze mu zabukuru bose kutumva ko ubutumwa bwabo ku isi bwarangiye, ahubwo ko bahamagariwe ubutumwa bushya bwo gufasha abakiri bato. Ati “Ubusaza si igihe cy’impfabusa, aho tugomba kuguma mu kiruhuko tukareka gutera imbere, ahubwo ni igihe dushobora gukomeza kwera imbuto : ubutumwa bushya buradutegereje kandi buduhamagarira kureba ejo hazaza. ‘Imyumvire yihariye bamwe muri twe, abasaza, dufite ku bigomba kwitabwaho, ibitekerezo n’ibimenyetso by’urukundo bitugira abantu, igomba kongera kuba umuhamagaro wa benshi. Kandi byaba ikimenyetso cy’urukundo abageze mu zabukuru bafitiye ibisekuru bizaza’ . Bavandimwe mugeze mu zabukuru, iyi ni yo ntwererano yacu ku mpinduramatwara y’ubugwaneza mbashishikariza, impinduramatwara mu bya roho itarangwamo amakimbirane. Nimugaragaze uruhare rwanyu.”

« No mu busaza bwe aba akera imbuto » (Zab 92, 15) ni yo nsanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga wa ba sogokuru na nyogokuru kimwe n’abageze mu zabukuru, wizihizwa ku ncuro ya kabiri kuri uyu wa 24/07/2022 muri Kiliziya gatolika yose ku isi. Uyu munsi washyizweho na Papa Fransisko mu mwaka wa 2021 ari na bwo wizihijwe bwa mbere. Biteganyijwe ko uzajya wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cya 4 cya Nyakanga, hafi y’umunsi mukuru w’Abatagatifu Yowakimu na Ana, sekuru na nyirakuru ba Yezu.

Urubuga rwa www.eglise.catholique.rw rutangaza ko umubare w’abantu barengeje imyaka 65 ugenda wiyongera ku buryo bugaragara ku isi. Mu myaka 60 ishize, umubare w’abantu bari muri iki kigero wikubye kane. Muri 2019, umuntu umwe kuri 11 ku isi yari arengeje imyaka 65. Biteganyijwe ko mu myaka 30 iri imbere, igipimo kizaba umuntu umwe kuri batandatu. Byongeye kandi, mu myaka ine, ku nshuro ya mbere mu mateka, abantu barengeje imyaka 65 baruse abana bari munsi y’imyaka itanu.

Gusaza kw’abaturage bigira ingaruka cyane cyane mu bihugu byateye imbere. Abarenga 25% by’abasaza muri ibyo bihugu baba mu nzu za bonyine zagenewe abageze mu zabukuru.
DOCICO/CEPR