Kardinali Filoni yagizwe umukuru w’Umuryango w’abarinzi b’imva ya Kristu

Ku cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2019, Papa Fransisiko yatoreye Kardinali Fernando Filoni, ufite imyaka 73, wari umuyobozi w’ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa ku isi kuva mu 2011, kuyobora umuryango w’abakristu bafasha abarinzi b’imva ntagatifu (ya Kristu) i Yeruzalemu.

JPEG - 50.6 ko

Asimbuye kardinali Edwuin Fredercik O’Brien wasezeye ku mirimo ye muri Mata, uyu mwaka.

Kardinali Filoni yabaye Intumwa ya Papa muri Irak kuva 2001 kugeza 2006, aza kuba no mu mujyi wa Bagdadi mu gihe cy’intambara ya 2003.

Mu gihe cy’umwaka, yabaye intumwa ya papa mu birwa bya Filipini, mbere gato yo kugirwa umunyamabanga wungirije mu biro by’ubunyamabanga bwa Vatikani. Ubunaribonye yakuye mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati buzamufasha mu butumwa bushya ahawe kuko uyu muryango w’abafasha abarinzi b’imva ya Kristu ukorana byihariye n’abakristu bo mu burasirazuba bwo hagati kandi ukabafasha mu mishinga itandukanye. Kardinali O’Brien wari usanzwe awuyobora mu itangazo rye, yishimiye ugutorwa kwa Filoni.
Aba bayobozi Papa Fransisko yashyizeho, baje bakurikirana n’umuyezuwiti w’umwesipanyoli Juan Antonio Guerrero Alves, aherutse kugira Umuyobozi w’ubunyamabanga bw’ibiro bya Papa bishinzwe umutungo (ubukungu).

DOCICO/CEPR