Ugushyingo 2019 : Papa arasaba abagatolika gusabira ubwiyunge mu Burasirazuba bwo Hagati

Muri videwo itangazwa buri kwezi n’Urugaga rw’isengesho rya Papa, Nyirubutungane Papa Fransisko yashishikarije abakristu b’isi yose gusengera Uburasirazuba bwo hagati, agace kiganjemo abayisilamu bagera kuri 93%, abakristu 5% n’abayuda 2% batuye cyane muri Isiraheli.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga zenit.org, Papa Fransisko arasaba abagatolika ko muri uku kwezi k’ugushyingo bibanda cyane ku gusengera kariya gace gatuwemo n’abantu basangiye kuba bose bemera Imana imwe ariko mu buryo butandukanye kandi batuye hamwe, kugira ngo barangwe no gusabana no gushyira hamwe.

Mu Burasirazuba bwo hagati, “imibanire n’ubusabane hagati y’amadini atatu yemera Imana imwe mu buryo butandukanye bishingiye ku myemerere n’amateka”. Papa yibutsa ko “Inkuru nziza ya Yezu Kristu yasakaye ku isi iturutse muri ibyo bihugu”.
Na n’ubu ibyo bahuriyeho biracyahari. “ Kuri ubu butaka hari imiryango myinshi y’abakristu, iy’abayisilamu ndetse n’iy’abayuda ikomeje guharanira amahoro, ubwiyunge no kubabarirana”. Abo bantu bafite uwo murimo utoroshye wo guharanira amahoro muri ako karere ni bo Papa Fransisko yifuza ko basabirwa muri uku kwezi. Agahera aho asaba abagatolika muri rusange kwita ku mibanire y’abantu b’imico itandukanye igaragara mu Burasirazuba bwo hagati, nk’uko byatangajwe na Padiri Ferederiko Fornos, Umuyobozi w’Ihuzanzira Mpuzamahanga ry’isengesho rya Papa.
DOCICO