SNEC : Ababyeyi ni bo ba mbere bashinzwe uburere mbonezabitsina bw’abana babo

Umwe mu myanzuro y’ibanze yavuye mu biganiro by’abafatanyabikorwa b’uburezi gatolika mu Rwanda byabereye muri Hotel Marasa Umubano y’i Kigali kuva ku wa 30 kugeza ku wa 31 Mutarama 2019, ni uko “Ababyeyi ari bo ba mbere na mbere bashinzwe uburere mbonezabitsina n’imyororokere ku bana babo”.

JPEG - 128.7 ko

Iyi nama yateguwe n’ibiro by’uburezi Gatolika mu Rwanda-SNEC yibanze cyane ku kibazo kiri ku muvuduko ukabije w’’inda ziterwa abangavu bari mu mashuri muri iki gihe. Atangiza iyi nama, Myr Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na perezida w’inama y’abepiskopi mu Rwanda, yavuze ko Kiliziya

JPEG - 35.8 ko
Myr Philippe Rukamba atangiza ibiganiro

ihangayikishijwe n’iki kibazo cyane ndetse ko ibona n’ababyeyi bagenda bateshuka ku nsingazo bafite z’uburere bw’abana babyaye. Kuri we, iterambere ry’itumanaho ry’iki gihe, rifatirana abana, ababyeyi babo barangaye, maze bakagwa mu mitego y’urusobe ibangiriza ubuzima n’ejo hazaza habo. Aha akaba yarasabye ababyeyi kwikubita agashyi, kuba maso no gukurikiranira hafi ubumenyi buhabwa abana mu mashuri ku buzima bw’imyororokere n’imitere y’umuburi wabo.
Myr Andrzej Józwowiczn intumwa ya Papa mu Rwanda yitabiriye umuhango utangiza imirimo y’iri huriro. Mu ijambo rye, yifashishije ubutumwa bwa papa usaba kenshi ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kubagenzura no kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere, bijyanye n’ikiciro cy’imikurire y’umwana uyu n’uyu. Intumwa ya

JPEG - 39.7 ko
Dr Isaac (Mineduc) na Myr Andrzej Józwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda

papa mu Rwanda, ivuga ko inda y’inda y’imburagihe itangiza gusa ubuzima bw’uwayisamye ahubwo ko n’umuryango muri rusange uhazaharira. Ati “Kurwanya inda nk’izi bisobanuye guharanira ubusugire bw’umuryango”.
Yongeraho ko ishuri riza ryuzuza ubumenyi bw’ibanze umwana akura iwabo, by’umwihariko ku bijyanye n’uburere mbonezabitsina. Ikigaragara ni uko abebyeyi benshi batabyitaho, bityo abana bakagwa mu mutego w’inyigisho zifitemo ubuyobe ku buzima ngengamikurire no kororoka. “Abana b’abakobwa basama imburagihe kubera kutagira amakuru n’uburere bukenewe mu buzima mbonezabitsina. Uburere nk’ubu bwakwiye gutangwa n’ababyeyi, ariko bamwe nta mwanya babiha, abandi ntibabyitaho na busa cyangwa nta bumenyi babifitemo”.

JPEG - 122.5 ko
Ibiganiro mu matsinda

Abari muri iyi nama basabye ko inyigisho zirebana n’ubuzima bw’imyororokere zasuzumwa neza kandi ko muri urwo rwego Kiliziya na yo yategura inyigisho zigenewe ababyeyi n’urubyiruko, zikinjizwa muri gahunda z’imiryango-remezo.
Basabye ko Minisiteri y’uburezi yakwita cyane ku ndangagaciro nyarwanda kurusha kwigana imico y’amahanga ikunze gutera ururijo mu bana.

DOCICO