Diyosezi ya Nyundo

Diyosezi ya Nyundo yashinzwe ku wa 14 Gashyantare 1952, itangira ari Vikariyati ya Nyundo. Yayobowe bwa mbere na Myr Aloyizi Bigirumwami, akaba ari na we mwepiskopi w’unyafurika wa mbere mu kitwaga Afrika mbiligi (Congo, Rwanda-Burundi). Yahawe ubwepiskopi tariki ya 1 Kamena 1952.

Mu w’1959, icyari vikariyati ya Nyundo cyahindutse Diyosezi ya Nyundo. Ifite ubuso bugera hafi 4000 km2, ikaba igizwe n’izahoze ari perefegitura za Gisenyi na Kibuye.

Ubu Diyosezi ya Nyundo igizwe n’igice kinini cy’Akarere ka Nyabihu, akarere kose ka Rubavu, aka Ngororero, Rutsiro n’igice kinini cya Karongi n’imirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Nyamasheke.

Abepiskopi bayoboye diyosezi ya Nyundo kugeza ubu :

1. Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI, 1952-1973 (agiye mu kiruhuko cy’izabukuru)
2. Myr Visenti NSENGIYUMVA, 1974-1977 (wagizwe arkiyeskopi wa Kigali)
3. Myr Wensesilasi KALIBUSHI, 1977-1997
4. Myr Alegisi HABIYAMBERE (umuyezuwiti) 1997- 2016
5. Myr Anakeleti MWUMVANEZA ( 2016- ....... )

Ushaka kumenya ibindi kuri iyi diyosezi fungura linki Nyundo

Diyosezi ya Nyundo

Myr Anaclet MWUMVANEZA

RETOUR