DIOCESE DE RUHENGERI

Incamake ku Mateka ya Diyosezi Ruhengeri

Diyosezi ya Ruhengeri Igizwe n’icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri. Iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ntara y’amajyaruguru hamwe n’agace kamwe k’akarere ka Nyabihu, k’intara y’uburengerazuba.

Diyosezi ya Ruhengeri iri ku buso bwa Km2 1.665,06. Ihana imbibi n’igihugu cya Uganda mu majyaruguru, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (icyahoze ari Zayire), amajyaruguru y’uburengerazuba, naho mu majyepfo y’uburasirazuba igahana imbibi n’icyahoze ari intara y’icyaro ya Kigali, iburasirazuba, icyahoze ari perefegitura ya Byumba, iburengerazuba, icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, naho mu majyepfo yayo icyahoze ari perefegitura ya Gitarama.

Diyosezi ya Ruhengeri igizwe n’uturere twa Musanze, igice kinini cy’akarere ka Burera na Gakenke, n’agace gato k’akarere ka Nyabihu. Ihana imbibi na arkidiyosezi ya Kigali mu majyepfo y’uburasirazuba, igahana imbibi na diyosezi ya Byumba, diyosezi ya Nyundo mu Burengerazuba na Diyosezi ya Kabgayi mu majyepfo.

Iyi diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe na Papa Yohani wa 13 ku wa 20 Ukuboza 1960. Icyo gihe Myr Bernard MANYURANE yahise atorerwa kuyibera umwepiskopi ariko aza guhita apfa nyuma gato ahawe inkoni y’ubushumba.

Mu gihe yari igitegereje kubona undi mushumba, yayobowe na Myr Andereya PERRAUDIN kuva ku wa 24 mata kugeza ku wa 21 Kanama 1961. Uwaje gutorerwa kuba umushumba bwite wa Ruhengeri ni Myr Joseph SIBOMANA kugeza mu 1969. Yoherejwe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, asimburwa na Myr Fokasi NIKWIGIZE, wabaye umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri kugeza 1996.

Kuva mu w’1996, Diyosezi ya Ruhengeri yayobowe na Myr Antonio Martinez, nk’umuyobozi (Administateur Apostolique) kugeza ku wa 21 Ugushyingo 1997, umunsi Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yatorewe kuyibera umwepiskopi.

Tariki ya 29 Mutarama 2010, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yatangaje ko yakiriye ubwegure bwa Myr Kizito Bahujimihigo nk’umushumba wa diyosezi ya Kibungo, nk’uko biteganywa n’ingingo 401-igika cya 2, mu Itegeko ngenga rya Kiliziya (Canon). Ubu bwegure bwatumye yegura no ku buyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri kuva mu w’2007.

Icyo gihe, Papa Benedigito wa 16 yatoreye Myr Alegisi Habiyambere, umushumba wa Nyundo (umuyezuwiti) kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri kugeza ku wa 31 Mutarama 2012, ari na wo munsi Nyiributungane Papa yatangaje ko atoreye Myr Visenti Harolimana kuba umushumba wa Ruhengeri. Yahawe inkoni y’ubushumba ku wa 24 Werurwe 2012.
Ushaka kumenya byinshi kuri iyi diyosezim fungura Ruhengeri

DIOCESE DE RUHENGERI

Myr Vincent HAROLIMANA

RETOUR