Kigali

Arkidiyosezi ya Kigali yashinzwe ku wa 10 Mata 1976, ubwo Papa Pawulo wa 6 yemezaga ko icyahoze ari arkidiyosezi ya Kabgayi kigabanywamo diyosezi 2 : iya Kigali n’iya Kabgayi. Arkiyeskopi wa mbere wa Kigali yabaye Myr Visenti NSENGIYUMVA wayibereye umushumba kugeza ubwo yicirwaga i Gakurazo (Kabgayi) mu 1994.

Kuva mu kuboza 1994 kugeza muri mutarama 2019, arkidiyosezi ya Kigali yayobowe na Myr Tadeyo NTIHINYURWA.

Naho guhera tariki ya 27 Mutarama 2019, Myr Antoine Kambanda, wahoze ari umwepiskopi wa Kibungo, yagizwe umushumba wa Arkidiyosei ya Kigali. Yambitswe Paliyumu mu gitambo cya misa cyo ku wa 14 nyakanga 2019, i Rulindo. Uwo muhango wayobowe na Myr Andrzej Józwowicz, Intumwa ya papa mu Rwanda. Muri iyi misa hatanzwe ubupadiri kuri Diyakoni Emmanuel SAKINDI, wabaye umupadiri wa 34 uvuka i Rulindo. Iyi paruwasi ni yo yatanze abapadri benshi bahavuka, akaba ari nayo imfura y’Arkidiyosezi ya Kigali (yashinzwe mu 1909), ikaba ni ya Karindwi mu maparuwasi yandi y’uRwanda.

Ku wa 19 Ugushyingo 2018, Nyiributungane Papa Fransisko mutoreye kuba arkiyeskopi wa Kigali, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 27 Mutarala 2019.

Ku wa 25 Ukwakira 2020, Nyirubutungane Pape Fransisko yatangaje ko amugize karidinali maze ku wa 28 Ugushyingo 2020, hamwe n’abagenzi 12 nabo bazamuwe ku rwego rw’abakaridinali, ahabwa imyambaro n’ibindi bimenyetso biranga uhawe iyo nshingano.

Fungura hano kugira ngo umenye birambuye arkidiyosezi ya Kigali

Kigali

Card. Antoni KAMBANDA

RETOUR