SAINTE FAMILLE

Incamake ku Mateka ya Paruwasi

Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti yashinzwe kuwa 21 Ugushyingo 1913 n’apadiri b’umuryango w’Abamisiyoneri b’Afrika, barimo Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder. Iri Mujyi wa Kigali rwagati, Umurwa mukuru w’u Rwanda. Ihana imbibi mu Burasirazuba na Paruwasi Gikondo na Kicukiro, mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Shyorongi, mu Majyepfo hari Paruwasi Cathedrale Saint Michel na Paruwasi Saint Pierre, naho mu Majyaruguru hari Paruwasi Kabuye na Kacyiru.

Iyi Paruwasi ya Sainte Famille yashinzwe ari iya 10, mu mwaka umwe na Paruwasi Rambura ; ikaba yarahimbaje Yubile y’imyaka 100 19 Ukwakira 2013. Kuva Paruwasi yashingwa kugeza uyu munsu, imaze kubyarira Kiliziya paruwasi 12, abapadiri 23, barimo umusenyeri 1 wa Diyosezi ya Gikongoro, 17 bari mu butumwa hirya no hino muri Kiliziya n’abandi 5 bitabye Imana.

Guhera mu mwaka w’i 1961, Abapadiri Bera basimbuwe n’abapadiri ba Diyosezi, Padiri Michel RWABIGWI akaba ariwe Padiri Mukuru wa mbere mu ba Padiri ba Diyosezi. Kuva yashingwa abafureri 9 bayihawemo ubutumwa n‘abapadiri 110, babiri muri bo bakaba barabaye abasenyeri.

Paruwasi Sainte Famille yagize igihe cy’iminsi myiza n‘imibi ; muri yo twavuga nk’inzara yatewe n’intambara ya mberen’iya kabiri by’isi na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Iyi paruwasi ifite abakristu basaga 30.000 ikaba igizwe n’amasantrali 4, Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho (imirango remezo 33) ; Mt Dominiko (32) ;Mt Yohani Bosiko (34) na Sainte Famille (108)

Abapadiri bayobora Paruwasi

1. Padiri DUSINGIZIMANA Lambert (Curé)
2. Padiri Aphrodis NIYIGENA (Vicaire, Aumônier Hôpital Muhima-
3. Padiri Ildephonse UWIMANA (Vicaire, Directeur E.S.S.J.T)

Adresse :

B.P : 442 Kigali
Tel :0784148016
Email : paroissesaintefamille1913@yahoo.com