KIGARAMA

Paroisse ya Kigarama yavutse ku itariki ya 11/11/2006. Ikaba yararagijwe Mt Klara w’Asizi. Paruwasi ya Kigarama iherereye kuri 30o20’13’’E na 2o01’19’’S. ikaba ibarizwa mu Karere k’ikenurabushyo ka Masaka, mu burasirazuba bwa Arkidiyosezi ya Kigali.

Ihana imbibi mu majyepfo ashyira uburengerazuba na Paruwasi ya Karenge, mu majyepfo ashyira Iburasirazuba hari Paruwasi ya Zaza yo muri Diyosezi ya Kibungo, iburasirazuba hari Paruwasi ya Rwamagana yo muri Diyosezi ya Kibungo, mu Majyaruguru hari Paruwasi ya Musha ; iburengerazuba hari Paruwasi ya Kabuga na Masaka.

Dushingiye ku nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, Paruwasi ya Kigarama ifite icyicaro mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari k’Akanzu, Umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba bw’U Rwanda.

Amateka yaranze Paruwasi Kigarama
Amateka yaranze paruwasi Kigarama tugiye kuyareba hakurikijwe urutonde rw’amasantarari kandi tunayarebeye mu masantarali.

1. Santarali ya Kigarama
Santarale yitiriwe Mutagatifu Klara w’Asizi, niyo cyicaro cya Paruwasi Kigarama, ikaba yaravutse kuwa 15/08/1968, ishingwa na Padiri Felli, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana. Yatangiriye munsi y’igiti cy’umunazi, amabuye yari ahari akifashishwa nk’intebe. Ubwigishwa muri iyo Santarali bukaba bwaratangiye kuwa 18/08/1968 butangijwe n’Umukateshiste witwa Yohani NGWIJE. Santarali Kigarama yaje kwimurirwa muri paruwasi ya Musha mu mwaka ukurikiyeho (1969) kuko aribwo yari ikimara kuvuka.

Mu mwaka w’1977 Santarali Kigarama yari ikibarirwamo na Nyamatete yaje kubaka Kiliziya n’inzu y’ubwigishwa, yifashishije umuganda n’umusanzu w’abakirisitu, ibiti byakoreshwaga byaturutse Nyirabujari (Gahengeri), bari bayobowe na Padiri Herman GROYMASS.
Kuri ubwo bwitange bw’abakristu bayobowe na Padiri Adiriyani no kubufatanye n’abagiraneza b’Abataliyani bayobowe n’umugiraneza Claire RELVOET, mu mwaka w’1980, hubatswe kiliziya ikomeye, itahwa mu w’1981.

Kuva 1985 nibwo gukorera mu miryango remezo byatangiye. Santarali Kigarama ifite Impuzamiryangoremezo 16 n’imiryango remezo 44. Paruwasi ya Kigarama itaravuka, hari Abapadiri bavaga muri Paruwasi ya Musha n’ahanndi bagasomera misa abakirisitu. Mu bibukwa ba vuba twavuga : Mgr Nikodemu NAYIGIZIKI, Avit BARUSHYWANUBUSA, Elvinus MUSEMAKWELI, Thomas KANAMUGIRE, Jean Bosco NTAGUNGIRA, Don Tito OGGIONI (RIP), Jean Baptiste RUGENGAMANZI, Canisius UWAMAHORO, n’abandi…

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakirisitu, Santarali Kigarama ifite Sikirisale imwe, iherereye i Bicumbi. Ikaba yitwa Succursale ya Bicumbi, yubatswe n’umuganda w’Abakirisitu mu mwaka w’2002.

2. Santarali ya Murehe
Santarali ya Murehe yavutse mu 1968, ishingwa na Padiri Jean Palmentier wa Paruwasi ya Masaka. Iyo Santarali yakomeje kubarirwa muri Paruwasi ya Masaka kugeza mu w’2006, ubwo yimuriwe muri Paruwasi nshya ya Mutagatifu Klara. Yagize amahirwe yo kubyara Abasaserdoti babiri : Padiri Jean Pierre HAVUGIMANA mu w’2003 na Padiri Wellars UWAMUNGU mu w’2004.
Ku bijyanye n’imyubakire, Santarali Murehe ifite Kiliziya yasanwe, itahwa kuwa 11/02/2007 n’inzu ebyiri z’ubwigishwa zimeze neza n’indi imwe ikeneye gusanwa. Santarali Murehe igabanyijemo impuzamiryango remezo 27 n’imiryango remezo 66.

3. Santarali Rubona
Santarali ya Kristu Umwami ya Rubona niyo mfura ya Paruwasi Kigarama, ikaba yaravutse mu mwaka w’1954, yashinzwe na Padiri Bonifasi MUSONI. Kubera ko icyo gihe hari hakiri ishyamba, igitambo cya misa cyaturirwaga musi y’igiti no mu rugo rw’umukirisitu witwa Petero GASHASHI wari utuye kuri uwo musozi, naho I Nawe kigaturirwa kwa Zakaliya KANANURA. Mu mwaka w’1964 nibwo Padiri Felli yubatse Kiliziya ya mbere ya Santarali Rubona, yaje kuvugururwa mu w’1978 n’umuganda w’abakirisitu bayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Musha A.Herman GROYMASS. Mu mwaka w’1972 nibwo CARITAS yashinzwe muri Santarali ya Rubona, iyoborwa na KALISA Innocent, maze itangira ibikorwa byo kwita ku bakene. Kiliziya ya Santarali ikoreshwa ubu yatashywe kuwa 28/12/1999, ikaba ifite amazi n’amashanyarazi, indangururamajwi, kandi yubakishije ibikoresho biramba.
Uko umushinga wo kuyubaka wari waratangiwe na Padiri Danco waje guhagarikwa n’intambara, ukaza gusubukurwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Inzu y’ubwigishwa yubatswe na Padiri Adiriyani yunganiwe na none n’imbaraga z’abakirisitu. Santarali ya Rubona igizwe n’impuzamiryangoremezo 15 n’imiryango remezo 40. Kugira ngo irusheho kwegera abakirisitu, ifite sikirisale ebyiri ziyishamikiyeho : Mabare na Nawe. Santarale ya Rubona ifite Sikirisale 2 arizo : Mabare na Nawe

4. Santarali Nyamatete
Santarali yitiriwe Umutima Mutagatifu wa Yezu y’i Nyamatete ihana imbibi mu majyepfo na Paruwasi ya Zaza, zigabanywa n’ikiyaga cya Mugesera, Iburasirazuba hari Santarali ya Rubona, mu Majyaruguru hari Santarali ya Kigarama na Murehe naho Iburengerazuba hari Paruwasi ya Karenge.
Yashinzwe mu 1973 na Padiri Herman GROYMASS, ahereye ku matsinda y’abakirisitu ba N54 (Nyamatete), N55 (Cyarugaju) na N56 (Ndarage) yabarizwaga muri Santarali Kigarama (Paruwasi Musha), yari ayobowe na André KARAHANYUZE na Ignace KARERANGABO. Mu mwaka w’1984, nibwo inama zari zigize Santarali Nyamatete zavuguruwe zikabyara Imiryango Remezo 16.
Nyuma yo gusengera mu nsi y’igiti, Abakirisitu b’i Nyamatete bakoresheje imbaraga zabo bubaka kiliziya ntoya, maze mu mwaka w’1985 hatangira kubakwa kiliziya ya Santarali yatashywe mu w’1988, ihabwa umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Baptiste MORANDINI, Intumwa ya Papa mu Rwanda, hanakirwa Padiri Valens TWAGIRAMUNGU, Umupadiri mushya uvuka muri Paruwasi. Santarali ya Nyamatete yifashisha moteur yiguriye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, yoroye inka kandi ihinga urutoki n’inanasi mu rwego rwo kuzamura umutungo wayo. Ikaba inateganya gukurura amazi n’amashanyarazi ifatanyije n’abaturage bayegereye (umusanzu wamaze gutangwa muri koperative ikurikirana icyo gikorwa).
Santarali Nyamatete ifite impuzamiryango-remezo 17 ikagira imiryango-remezo nsangirabuzima 38.

5. Santarali Rugarama
Mu rwego rwo kurushaho gufasha abakirisitu bategereye Santarali ya Murehe, hashinzwe Sikirisari ya Rugarama.
Sikirisari ya Rugarama yatangiye ifite ikibazo cy’umwihariko wo kutagira inyubako n’imwe yakwifashishwa mu gitambo cya missa cyangwa mu muhimbazo. Ikorera mu kigo kizitiye nk’uko bigaragazwa n’ifoto ikurikira.

Communauté sacerdotale
Padiri Viateur NSENGIYAREMYE (curé)
Padiri Jean Claude NDATIMANA

Adresse :
BP 442 Kigali-Rwanda
Tél. : 0788 809 200