Dimanche, 31-12-17

31. Dim-B, Sainte Famille de Jésus, Marie, Joseph, Ft-
G, C, Choix dans les trois préfaces de Noël-
1re Lecture : Gn 15, 1-6 ; 21, 1-3 ; ;
Ps 104 (105), 1-2, 3-4, 5-6 ; 8-9 ; ;
2e Lecture : He 11, 8.11-12.17-19 ; ;
Lc 2,22-24 (ou brève : Jn 2, 22.39-40)

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’URUGO RUTAGATIFU RW’I NAZARETI
Ku cyumweru, tariki 31 Ukuboza 2017
“TWITE KU MURYANGO, DUTEGURA NEZA ABAGIYE GUSHINGA URUGO”

1. Bakristu bavandimwe, nimugire mwese Noheri Nziza, Umukiza yatuvukiye. Umunsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti, urugo rwa YEZU, MARIYA NA YOZEFU, uje turi mu gusoza umwaka w’ubusaserdoti. Tuboneyeho gushimira ingo zabyariye Kiliziya abasaserdoti. Ni umwanya kandi wo kuzirikana ku gaciro k’umuryango n’ibyiza byo gushyingirwa gikristu. Imana yacu, mu gucungura abantu, na Yo yahisemo kuvukira no gukurira mu rugo rw’abashakanye. Kubaka urugo ni umuhamagaro utegurirwa mu muryango, kare kandi neza, cyane cyane muri ibi bihe isi yugarijwe n’urusobe rw’impinduka mu bukungu, mu buhanga n’ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego, uyu mwaka, twahisemo insanganyamatsiko igira iti : “TWITE KU MURYANGO, DUTEGURA NEZA ABAGIYE GUSHINGA URUGO”. Muri ubu butumwa, turibanda cyane cyane ku gihe cyo kurambagiza no kurambagizwa n’amezi abanziriza kandi ageza ku isakramentu ryo gushyingirwa.

2. Kimwe mu bibazo byugarije umuryango, muri ibi bihe, ni ukudategura neza abagiye gushinga urugo. Abageni bashyingirwa mu Kiliziya, usanga abenshi batarateguwe bihagije, bityo bikagira ingaruka mbi ku mubano wabo n’abana bazibaruka. Usanga batazi neza uburenganzira n’inshingano zibategereje nk’abashakanye.

3. Urukundo rusaba igihe kugira ngo ushishoze kandi umenye neza uwo muzarushingana, kuko “iyihuse yabyaye igihumye”. Nta gusiganwa n’igihe mu gushaka ibyihuta. Igihe cyo kurambagiza no kurambagizwa kigomba kwitabwaho cyane. Kumenya no guhitamo uwo mushobora kubana no gutangirana urugendo rw’ubuzima bwose, ntibyoroshye na busa, bitewe n’uko buri wese afite amateka ye, uburere yahawe, ibikomere afite ku mutima cyangwa inyungu bashobora guhishanya. Kubaka urugo rero ntibigomba gufatwa nk’umukino cyangwa igeragezwa. Ugushyingirwa ni urugendo rw’ubuzima bwose, rutagomba kwihererenwa na babiri cyangwa ngo ruhubukirwe. Nta kuza kwiyandikisha kwigira umubano abageni bataramenyana bihagije n’imiryango yabo itaziranye.

4. Birakwiye rero gushyiraho gahunda ifututse yo gutoza no kwigisha abagiye gushyingirwa muri Leta ndetse no muri Kiliziya. Ababyeyi n’imiryango bagomba kugira uruhare rukomeye mu gutegura no kubakira abana babo. Koko rero urera neza umwana we akamwubakira “abibonamo inyungu, bikamutera ishema muri bagenzi be”(Sir 30,2). Nibyo Papa Fransisko yibutsa neza mu nyandiko ye isoza Sinodi ku muryango, asaba “umuryango w’abakristu gushyira imbaraga mu gutegura abagiye gushinga urugo” (Reba Amoris Laetitia,n° 206) bagafashwa “kwivumburira agaciro n’ubukungu bwo gushyingirwa”, mu “mahuriro cyangwa amashuri y’abafianse”, biteguriramo gushinga urugo.

5. Abitegura gushinga urugo bagomba gusobanurirwa inyandiko za Kiliziya n’amategeko mbonezamubano ya Leta yerekeye umuryango. Iyo batazisobanuriwe neza, bishobora kugira ingaruka mbi mu mibanire yabo, kuko kenshi bagira ibibazo batigeze batekerezaho, ugasanga bakeneye gufashwa amazi yararenze inkombe. Izo nyigisho zatangwa, mu gihe gihagije, n’abazihugukiwemo banyuranye4 kandi b’intangarugero : abapadiri, abihayimana, abashinzwe ubusugire bw’ingo, ubuhamya bw’ingo z’inararibonye, abanyamategeko n’abize gukemura amakimbirane.

6. Kubera ko abageni bategurwa igihe gito, akenshi bahabwa inyigisho barangariye mu gutegura ibirori by’umunsi w’ubukwe, ntibakurikire neza, cyangwa se bamwe bakazifata nk’itegeko aho kumva akamaro zibafitiye, inyigisho z’umubano n’igihe zimara bigomba kwiyongera, nibura bikagera ku mezi atandatu. Izi nyigisho iyo zirangiye mbere, babona n’igihe gihagije cyo gutegura ubukwe bitonze. Abagerageje kubikora batanga ubuhamya ko bibafasha, kuko bamenyeramo byinshi batari bazi, n’urukundo rwabo rukagira umwanya uhagije wo gukura.

7. Itegurwa ryabo rigomba kwitonderwa cyane. Ntibabwirwe gusa gatigisimu yerekeye ugushyingirwa cyangwa ngo bicishwe amasomo menshi atabaha umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo no kuganira ku buzima bubategereje. Papa Fransisko ati : “Si ukumenya byinshi, binezeza umutima ahubwo ni ukubicengera no kubizirikana ubishyingura mu mutima”. Ibi bakabifashwamo n’umuryango wose w’abakristu mu buhamya bw’ingo z’inararibonye n’izindi ngo z’abashakanye zigishwa inama muri icyo gihe gikomeye cyo kwitegura isakramentu ritagatifu.

8. Inyigisho zakwibanda, mbere na mbere, ku byiza by’isakramentu ryo gushyingirwa, uko umubano n’ubumwe by’abashakanye bimurikirwa n’iremwa ry’umugabo n’umugore (intang 2, 18-24) ndetse n’iyobera rya Kristu na Kiliziya (Ef 5,32). Basobanurirwa uko ugushyingirwa k’umugabo umwe n’umugore umwe bihuje n’umugambi w’Imana. Inyigisho zigomba kwerekana isano iri hagati y’ugushyingirwa n’andi masakramentu, ugushyingirwa n’ubuzima bushingiye ku ndangagaciro za kimuntu n’iz’Ivanjiri.

9. Muri izo nyigisho kandi abageni baganizwa ku kamaro k’ikiganiro mu rugo, kubabarirana no kwihanganirana mu rukundo rwabo, kubyara no kurera. Bigira muri iryo shuri, kwakira no gukunda urubyaro Imana izabaha, kuko muri iyi minsi bigaragara ko ababyeyi bagenda ateshuka ku nshingano zo kwakirana urugwiro abana babyaye. Ni muri urwo rwego, gahunda y’ubusugire bw’ingo igomba guhabwa imbaraga igashinga imizi mu madiyosezi n’amaparuwasi yose.

10. Abitegura gushinga urugo bahugurwa nko kuri ibi bikurikira6 : ingabire z’isakramentu ryo gushyingirwa, ubwishingire bwa kibyeyi, kubaha ubuzima bw’abagize umuryango, kumenya kuganira kuri gahunda mu rugo, gusobanurirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo, kurera abana, gusobanurirwa neza ivangamutungo n’ivanguramutungo, gucunga neza umutungo w’urugo, gutahiriza umugozi umwe muri byose.

11. Muri iki gihe, abageni bata umwanya mwinshi ku myiteguro y’ibizakenerwa, n’abazatumirwa aho guha agaciro isakramentu ry’ugushyingirwa. Umunsi w’ihimbazwa ry’isakramentu ugera barangaye kandi bananiwe. Kiliziya igomba gukomera ku munsi wo kwiherera ubanziriza uwo gushyingirwa kugira ngo abagiye kurushinga bafashwe “kuzirikana ku masomo matagatifu azakoreshwa, isezerano bazagirana no ku bimenyetso bitagatifu bazakorerwaho”. Abateguriwe muri za paruwasi atandukanye, yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bahabwe na bo igihe cyo guhurizwa hamwe mu nyigisho n’umwiherero, mu minsi ibanziriza Isakramentu kugira ngo bagendere ku ntambwe imwe.

12. Ikindi gihangayikishije abitegura gushinga urugo ni ukurya ubukwe bubisi, bakiberaho nk’umugabo n’umugore, uko bishakiye, mbere y’isezerano bitwaje ngo nta kibazo bazabana. Hari abageni basigaye birekurirana nta nkomyi, bakiva gusezerana mu butegetsi bwa Leta. Ni ngombwa kwibutsa ko urukundo rudasogongerwa. Abitegura gushinga urugo “bahamagariwe kubaho mu bumanzi, bifata. Uwo mwitozo ubafasha kubahana, kwitoza ubudahemuka no gutegereza kuzunga ubumwe bikozwe imbere y’Imana. Kurya ubukwe bubisi ni icyaha cy’ubusambanyi. Bikurikirwa no gutwara inda y’indaro, ugasanga akenshi abageni bihutisha ibintu ngo umukobwa atazavaho agira ipfunwe ryo kubyarira iwabo.

13. Ntitwakwibagirwa kandi ikibazo cy’ubwinshi bw’ibishyingiranwa n’inkwano iremereye kandi irenze ubushobozi bw’amikoro y’abageni n’ay’ababyeyi babo. Inkwano iragenda irushaho gufatwa nk’ikiguzi aho kuba ikimenyetso cy’ubumwe bw’imiryango ihanye abageni no gushimira ababyeyi bareze neza. Ubukwe busigaye buhenze muri iki gihe, bugasigira imyenda abamaze kurushinga. Hari ababyitwaza bagahitamo kubanza kubana igihe kinini, bakazajya mu karere no mu Kiliziya hashize imyaka myinshi kubera gutinya amafaranga agenda mu isaba, gukwa n’ibirori by’ubukwe. Iyo nzira y’ibusamo, aho kugabanya ibibazo nyamara irabyongera, ndetse ikabiremereza. Umugore utarasabwe mu muryango, utarakowe ngo ashyingirwe muri Leta no mu Kiliziya, ahora yikanga ko umugabo yamwirukana cyangwa akamuta, ndetse agahora mu cyaha cyo kwivutsa ingabire y’isakramentu ryo gushyingirwa. Ugasanga umugore ahora yibombaritse ntagaragaze agahinda ke kuko yibujije bumwe mu burenganzira bw’abashakanye.

14. Abitegura gushinga urugo bagomba, mbere na mbere, gusobanurirwa akamaro ko gusezerana mu butegetsi bwite bwa Leta, mu rwego rwo kugira amategeko abarengera igihe havutse ukutumvikana mu ikoreshwa ry’umutungo, kuzungura n’amakimbirane mu bana bazibaruka. Abifuza gushinga urugo bagomba kumenya ko ugushyingirwa k’umugabo n’umugore, gusigasirwa n’imiryango ihana abageni, kukarindwa n’amategeko y’igihugu, kugatagatifuzwa n’Imana mu isakramentu ryo gushyingirwa : Hahirwa abashakanye, bakunda Imana, kandi bakundana (Zab 127).

15. Mu gihe tugiye kwinjira mu mwaka Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahariye ubwiyunge, kandi urugo rukaba rufitemo umwanya w’ibanze, ndangije nsabira umugisha imiryango idatezuka ku nshingano ya bo yo kurera, gutoza no guherekeza abana babo mu gihe bitegura gushinga urugo. Imana ikomeze imurikire ingo zanyu maze ibyishimo by’urukundo ruharangwa rube koko “ibyishimo bya Kiliziya n’Inkuru nziza”9muri ibi bihe bitoroshye. Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo n’Umwamikazi w’amahoro.

+ Antoni KAMBANDA
Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo
akaba na Perezida wa Komisiyo y’umuryango
mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda