Kigali,27-01-2019 : Myr Kambanda yahawe intebe y’Ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali

Umuhango wo kwicaza Myr Antoni Kambanda ku intebe y’ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali wabereye mu gitambo cy’Ukarisitya cyaturiwe muri Stade Amahoro, ku wa 27/01/2019.

JPEG - 57.7 ko
Myr Antoine n’Uwo asimbuye

Uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abakristu baturutse imihanda yose, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Andrzej JOZWOWIC ; abapadiri baturutse hirya no hino mu Rwanda, Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda no mu bihugu duturanye, Abayobozi b’amatorero anyuranye mu Rwanda ndetse na Perezida wa Repubulika n’abayobozi b’inzego za Leta batandukanye.

Mu ijambo rye, Prezida Paul Kagame, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yifurije imirimo myiza Myr arkiyepiskopi Antoni Kambanda, kandi amwizeza kuzamufasha mu butumwa bwe by’umwariko amwemerera kuzamufasha umushinga wo kubaka Catedrerali nshya. Yagize ati :”Tuzubaka catedrali nziza, nshya. Kandi icyo gihe nibikunda twazayubaka ahandi hashya. Ibyo bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwimvikane tuzaba twagize mu buryo bwo kugira ngo dutere inkunga mu rwego rwo kugera kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze”.

Perezida Kagame, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Papa Fransisko ubwo yaherukaga i Vatikani (muri Werurwe 2017), byavuyemo no gusaba imbabazi ku byo Kiliziya itatunganyije neza mu mateka y’uRwanda, ari intambwe ikomeye “twese dusabwa kuyubakiraho mu mbufatanye kungira ngo imibanire ya Kiliziya n’igihugu cyacu n”izindi nzego harimo n’iza Leta, irusheho gusobanuka tudashingiye ku mateka ahubwo kuri ejo heza twese twifuza”.

Yasabye ko inyigisho za Papa zashyirwa mu ngiro “zikubakwa mu mitima yacu nk’abahiyimana ndetse n’abemera”, kandi “Kiliziya igakomeza kuba umufatanyabikorwa mu kubaka uRwanda no gusigasira umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge”, ari wo shingiro ryo kwiyubaka kw’Abanyarwanda.

Asoza, yashimiye Intumwa ya Papa mu Rwanda, Imyifatire n’imiyoborere myiza agirana na bangenzi be, amusaba no kumugereza kuri papa Fransisko ubutumwa bw’ishimwe bw’uko mu masengesho ye atibagirwa uRwanda.

Myr Thadeyo yicaje Myr Antoni umusimbuye, ku ntebe kandi amwizeza kumuba hafi no ku mugira inama.

Mu ijambo rye, Myr Thadeyo Ntihinyurwa, arkiyepiskopi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Kiliziya yamwizeye akamuragiza abana bayo ikunda. Ashimira Leta n’abayobozi bamubaye hafi, bakamufasha mu buryo butandukanye gukora ubutumwa yahawe na Kiliziya. Yijeje Myr Antoni kambanda kumuba hafi no ku mugira inama, asaba abakristu kumwakiriza amashyi n’ impundu nyinshi.

Myr Tadeyo amaze kwereka Myr Antoni Kambanda no kumwicaza ku ntebe y’ubuyobozi, yamushyikirije inkoni nk’ikimenyetso cy’umurimo w’ubushumba yatorewe na Kiliziya, kugira ngo ayobore ubushyo yaragijwe.

Uyu muhango wakurikiwe no kuramukanya mbere na mbere n’intumwa ya Papa mu Rwanda n’abepiskopi bose bari aho, nyuma Myr Antoni ajya guhobera Perezida wa Rebuburika, abona kunamirwa n’abapadiri bose bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, nk’ikimenyetso cyo kuyoboka.

Mgr Kambanda azita by’umwihariko ku busugire bw’Umuryango

Myr Antoni Kambanda, mu ijambo rye, yashimiye Imana ibyiza yamugiriye n’umuryango we, ayitura abatubereye ibitambo bose kugira ngo ibyo bigerweho. Yashimiye Papa icyizere yamugiriye. Ashimira na Perezida wa Repubulika umubano mwiza afitanye na Kiliziya y’u Rwanda n’iy’isi yose, by’umwihariko amushimira kuba yaje kwifatanya nawe muri ibi birori.

Myr Kambanda yavuze ko azaharanira byimazeyo ko abantu bagira ubuzima bwiza bwa roho n’ubw’umubiri, ati "Roho nzima itura mu mubiri muzima". Ahandi azashyira imbara ni mu kwimakaza ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kurengera ibidukikije no kwita ku muryango.

Yashimiye Perezida ko Leta yahagurukiye kwita ku muryango, amwizeza ubufatanye busesuye bwa Kiliziya mu kurengera ubusugire bw’umuryango. Ubutumwa bwe buzibanda nanone ku rubyiruko, kugira ngo rugire indangagaciro z’ubukristu, ruzavemo abagabo n’abagore bubaka umuryango mwiza.

Asoza ijambo rye, yashimiye abakirisitu ba diyosezi ya Kibungo uburyo bamufashije mu butumwa bwe.
DOCICO/CEPR