Ubutumwa bw’Abepiskopi bugenewe abakristu ku Kwibuka ku ncuro ya 25 Génocide yakorewe Abatutsi mu 1994

UBUTUMWA ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BAGENEYE ABAKRISTU MU KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

INTANGIRIRO

Bakristu bavandimwe,

1. Uyu mwaka turibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. iyi myaka itatu ishize y’ikenurabushyo ridasanzwe yari igamije kudutegura kwibuka twubaka ubumwe bwacu. Ibyo tukabikora mu kwemera Yezu Kristu waducunguye no mu rukundo rwa kivandimwe. Twebwe Abepiskopi banyu tuboherereje ubu butumwa twifuza kubabwira ko kwibuka ari umukoro w’ubuzima bwose umukristu wese afite cyane cyane umunyarwanda. Tugomba rero kunogera Imana mu rugendo rw’ubwiyunge tubihuza n’ibanga rya Pasika ya Nyagasani.

2. Mu myaka 3 ishize rero twakoze urugendo rwo kuzirikana no kwakira Impuhwe z’Imana Data (2016), kuzirikana ku ngabire y’ubusaserdoti nyobozi no kugaragaza uruhare rwabo mu nzira y’ubwiyunge (2017), ndetse mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge twitabira amasengesho n’ibikorwa by’urukundo bigamije gushimangira ubwo bumwe (2018).
Ni yo mpamvu tutahwemye kubibutsa ko Imana yashatse kwiyunga n’abantu kandi ko yaduhaye Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu, Umusaserdoti Mukuru ngo adutoze kwiyunga bivuye ku mutima. Kristu na We yaremye isakramentu ry’Ukaristiya niry’ubusaserdoti kugira ngo atwunge na We ubwe, anatwunge hagati yacu. Dukataze ubutagerura muri iyo nzira y’ubwiyunge kuko ari urugendo tugomba kunoza no gukomeza.
Turabashmira ko mwakomeje kugaragaza kwicuza no gusaba imbabazi, ibi tukabikora kandi tubishishikariza abakristu bacu, ari na ko dufata ingamba ku myitwarire igomba kuranga umukristu mu rwego rwo guhashya ivangura n’irondakoko ryatubyariye amarorerwa ya jenoside twibua.

KWICUZA, GUSABA IMBABAZI NO KUZITANGA BIRI MU NSHINGANO ZACU

3. Twebwe ababatijwe tugasangira Ukaristiya Ntagatifu, hari ibyatubayemo bidakwiye abakristu ; habaye irondakoko kugeza ubwo hakorwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tumaze kumva uburemere bw’inabi yagiriwe bagenzi bacu, twahisemo kugaruka ku cy’ibanze kiranga ubukristu : urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu, tubifatira ingamba zihamye. Yezu ati : « Nimukundane nk’uko nanjye nabakunze » (Yh 15,12). Twagize umwanya wo kwicuza no gusaba imbabazi kandi na n’ubu turacyazisaba kubera abakristu bacu bijanditse muri jenoside yakorewe abatutsi. Abakristu twizera ko Impuhwe z’Imana zishobora byinshi. Ariko tugomba gukomeza gusaba imbabazi no kuzitanga kuko ari inshingano zacu mu kwibuka abacu bazize jenoside n’ingaruka zayo.

Ntitwabura kwishimira bamwe mu bakristu bafashweho urugero rwiza mu rwego rw’igihugu ; ababaye intangarugero mu myitwarire yabo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi. Baranzwe cyane cyane no kutarobanura amoko. Kandi hari n’abandi bazwi neza n’abari hafi yabo ; aba na bo bazashyira babishimirwe. Ni imbuto nziza Imana yabibye muri Kiliziya yacu dore ko hari n’abahasize ubuzima bwabo. Izo ngero nziza mubyibuke ziberaho kugaragaza indangagaciro z’ubukristu ngo zibere abandi ikitegererezo.

URUGENDO RW’UBWIYUNGE RURACYAKOMEZA

4. Hakozwe byinshi kandi byiza kugira ngo abantu basubirane icyizere kandi ubuzima bushoboke mu mibereho no mu mibanire yacu. Nyuma y’icuraburindi rya jenoside yakorewe Abatutsi, Urumuri rw’Izuka rya Nyagasani ntirwazimye. Gusaba imbabazi no kuzitanga bigenda biba umuco wo kubaka ejo heza ha buri wese. Ariko nyuma y’imyaka 25, ntawavuga ko urugendo rw’ubwiyunge rwarangiye. Gushima ibyo twagezeho ntibidukingirize ingorane zikiriho.
Hari abashikamiwe n’ibikomere by’umubiri n’iby’umutima, bagikeneye inkunga zitandukanye zabafasha kwiyakira muri bo no kwiyunga n’abandi mu bwisanzure burambuye. Hari kandi n’abakiri imbata z’irondakoko, bikagaragarira mu mvugo no mu myitwarire ikomeretsa abandi ari na ko bihembera ingengabitekerezo ya jenoside. Icyakora hari intambwe imaze guterwa kandi imbaraga n’ubushake benshi bafite biduha icyizere ko ubukristu bwacu n’uburerere mboneragihugu bishobora kutubyarira ubuvandimwe bunoze mu nzira y’ubwiyunge dukomeje.

PASIKA YA NYAGASANI NI YO NZIRA Y’AMIZERO YACU

5. Muri iyi myaka 25 tumaze twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byagiye bihuza n’uko turi mu gihe cya Pasika, aho twibuka ububabare, urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu Kristu. Ni ho hari ishingiro ry’ukwemera kwacu. Imbere y’amahano ya jenodise n’ingaruka zayo, umukristu nyawe abonera igisubizo mu rupfu n’izuka bya Nyagasani. Pasika ya Nyagasani Yezu, irangwa n’urukundo rwitanga Yezu yatugaragarije, nikomeze idufashe kubaka icyizere cyo gutsinda inabi n’urwango byaranze amateka mabi y’igihugu cyacu. Bityo urukundo rwa mugenzi wacu n’icyubahiro tugomba Imana bitubere icyomoro cy’ibibi twaciyemo. Yezu ati : « Icyo mbategetse ni uko mukundana » (Yh 15,17).

UMWANYA W’UKARISTIYA NTAGATIFU MU KUNOZA URUGENDO RW’UBWIYUNGE

6. Muri batisimu twahawe Roho umwe, turangwa n’ukwemera kumwe (reba Ef 4, 4-6). Ukaristiya duhabwa itwubakamo ubumwe, igashimangira ubuvandimwe, ikanoza inzira y’ubwiyunge. Iryo Sakramentu ry’urukundo dusangira riduha imbaraga zo kwigorora n’abo twahemukiye, tukavugurura imibanire yacu. Koko rero Ukaristiya ni isoko n’indunduro y’ubuzima bwose bwa gikristu « kuko Ukaristiya ntagatifu irimo ubukungu bwose nyobokamana bwa Kiliziya, ni ukuvuga Kristu ubwe ari We Pasika yacu, Umugati w’ubuzima, umubiri we muzima kandi ubeshaho ku bwa Roho Mutagatifu uha abantu ubugingo, ubatumira kandi ukabaganisha ku gutura ubuzima bwabo bwite, imirimo yabo n’icyitwa ikiremwa cyose bamwisunze. »
Kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi bibaye mu gihe twitegura ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya Ntagatifu rizabera Budapest muri Hongriya umwaka utaha.
Iryo huriro mpuzamahanga rya 52 rizadukangurira kuzirikana by’umwihariko kuri Ukaristiyarishingiye ku ngingo dusanga muri Zaburi : « Ni wowe soko y’ibyiza byose » (Zab 87,7). Iyo ngingo idufasha kurushaho kumva umwanya ukomeye Ukaristiya Ntagatifu ifite mu buzima no mu butumwa bw’umukristu.

Muri Kiliziya gatolika mu Rwanda, tuzaboneraho gukomeza kuzirikana ko Yezu duhabwa m’Ukaristiya aduha kuba umwe no kwiyunga. « Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe » (1 Kor 10,17). Ubukristu butuma tugera ku buvandimwe burenga imipaka kuko Ukaristiya ntagatifu ihora ibubungabunga, bityo tugasobanukirwa neza agaciro k’ubuzima bw’Imana mu bantu.

IMYAKA 25 IRASHIZE HABAYEHO JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Bakristu dukunda,
7. Twebwe Abepiskopi banyu, muri iyi myaka ishize, ntitwahwemye gushishikariza abagize uruhare muri jenoside kwicuza no gutinyuka gusaba imbabazi. Turashimira ababishyize mu bikorwa. Byarababohoye, byorohereza ubuzima n’abo bazisabye. Turashimira kandi abatanze imbabazi ; na bo byarababohoye, biborohereza ibikomere ku mutima, kandi bibegereza Imana n’abavandimwe babo babahemukiye.
Muri make, inzira yo gusaba imbabazi no kuzitanga, ni yo soko y’imbaraga zo gukomeza kunoza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no komora ibikomere bikiriho. Hariho abagitsikamiwe koko n’ibikomere bya jenoside n’ingaruka zayo. Bene abo turifuza ko bakomeza kubona abababa hafi, bakabafasha mu bubabare bwabo, bakabaherekeza mu rugendo rwo kwiyubakamo icyizere, cyane cyane ku mfubyi n’abapfakazi.
Hariho kandi n’abari mu magereza kubera inkurikizi za jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye. Aba bantu bagomba gufashwa, hakanarebwa uburyo bakoroherezwa ibihano ; ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye. Tubabazwa kandi no kumva ko hari abashyizwe mu kato n’imiryango bakomokamo itakibasura. Turashimira amatsinda y’abakristu abagoboka dukangurira abakristu bose kutabatererana.
Muri uru rugendo rw’ubwiyunge dukomeje, turazirikana kandi ingo z’abashakanye. Ni zo gicumbi cy’urukundo, ubumwe n’ubuvandimwe. Abantu bashinga urugo ari cyo bagamije. Ni yo mpamvu mu Iyogezabutumwa no mu burere mboneragihugu, hagomba gushyirwa imbaraga mu kubaka ubwiyunge bw’Abanyarwanda no gukizwa ibikomere twasigiwe n’amateka mabi yacu duhereye mu ngo z’abashakanye. Urubyiruko ruva muri izo ngo twubaka, rubaho uko ababyeyi barureze. Nitubarera neza nta macakubiri tubatoza cyangwa se batwumvana, bazabaho neza. Tubarinde umurage mubi, tubatoze umubano mwiza, ubwitange no guharanira gukora igitunganye.

UMWANZURO

Bakristu bavandimwe,
8. Mu kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twebwe Abepiskopi banyu, turabasaba kuzirikana kurushaho urukundo n’impuhwe z’Imana bijyana iteka n’urukundo rutagira uburyarya rwa mugenzi wacu.
Niba iyi jenoside twibuka yaratewe no kubura urukundo rwa mugenzi wawe n’inzangano zishingiye ku irondakoko, umuti wabyo ndetse n’icyiru twatanga ni ukubakira Kiliziya yacu ku rukundo n’ineza dukesha Umwami wacu Yezu Kristu, we wagize ati : « Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ywe kubera incuti ze » (Yh 15,13).
Ibyabaye muri jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zabyo byateye akababaro n’agahinda gakomeye, byonona imibereho n’imibanire by’Abanyarwanda. Abakristu dufite rero inshingano n’ubutumwa byihariye : mbere na mbere ni ukuba abanyampuhwe nk’uko Data wo mu ijuru ari umunyampuhwe (reba Lk 6, 36) ; tukanaba abakristu batwaye ku mutima kandi bagaragaza mu migirire yabo urukundo rwa Yezu Kristu mu bantu (reba Yh 15, 9-17). Niwo muti w’ibanze womora ibikomere, ukegeranya abantu, maze umucyo w’amahoro ugatamanzura mu baturanyi.
Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, watugaragarije ko aturi hafi ndetse akanatuburira, nadufashe kunoza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, twishimire ibyagezweho twubaka ibirenzeho, kandi tugamije ejo heza ha buri wese.

Bikorewe i Kigali ku wa 25 Werurwe 2019
Umunsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara umukiza

Abepiskopi banyu