Recherche

Accueil

UBUTUMWA BWA PAPA : 7 GICURASI 2017

UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE UMUNSI MPUZAMAHANGA WA 54 WO GUSABIRA IHAMAGARWA RY’ABIYEGURIRIMANA

ROHO MUTAGATIFU NI WE UTUYOBORA MU BUTUMWA

Bavandimwe nkunda,

Mu myaka yashize twagize umwanya wo kuzirikana ku ngingo ebyiri zirebana n’ umuhamagaro wa gikristu : Iya mbere ni uguhamagarirwa « kutihugiraho pdf» kugira ngo umuntu yumve ijwi rya Nyagasani ; iya kabiri ni akamaro ka Kiliziya nk’umuryanggo wihariye   umuhamagaro w’ijwi ry’Imana u

tangiriramo, ukahakurira kandi ukahigaragariza.

Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga wa 54 wo gusabira Ihamagarwa ry’Abiyeguririmana, ndashaka gutinda ku muhamagaro w’umukristu mu iyogezabutumwa. Umuntu wanyuzwe  n’ijwi ry’Imana agakurikira Yezu, ntatinda kwiyumvamo inyota yo gushyira Inkuru Nziza abavandimwe be abinyujije mu kogeza Ivanjili no mu bikorwa by’urukundo. Abakristu bose ni intumwa z’Ivanjili! Umwigishwa rero ntahabwa impano y’urukundo pdfrw’Imana kubera inyungu ze bwite ; ntahamagarirwa kwiyamamaza cyangwa gukora nk’uharanira inyungu z’ikigo runaka, ahubwo akururwa kandi agaterwa imbaraga n’ibyishimo byo kumva ko akunzwe n’Imana. Ibyo ntashobora kubyihererana wenyine. Nk’uko nabivuze, « Ibyishimo bikomoka kw’Ivanjili bihora byuzuye umuryango w’abigishwa ni byo bituma bashyira abandi ubutumwa» ( Ibaruwa ya gishumba Evangelii gaudium, n.21).

Kwihanganira iyogezabutumwa rero,  si ikintu umuntu yongera ku buzima bwe bwa gikristu ngo kibe nk’umutako,  ahubwo bishinze imizi mu kwemera. Umubano n’Imana udusaba kuyemerera ikadutuma mu isi tukaba intumwa z’ijambo ryayo n’abahamya b’urukundo rwayo.

N’ubwo twiyiziho kuba abanyantege nke  ndetse tukaba twagera n’aho twiheba, tugomba kubura umutwe, tukarangamira Imana, tukareka kudindizwa no kumva ntacyo dushoboye cyangwa kubona ko ibintu byose ari bibi, dore ko aribyo bituma turebera ntidufashe uwacitse intege cyangwa bigatuma duhora mu bintu bimwe bidahinduka. Ntitugomba kugira ubwoba: Imana yonyine ni Yo isukura iminwa yacu yanduye, ikanadushoboza umurimo w’iyogezabutumwa. Nk’uko Imana yabibwiye umuhanuzi Izayi: « ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe. Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti: ‘mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza?’ Ni ko kumusubiza nti: ‘ Ndi hano, ntuma’ ! » (Iz 6,6-8).

Buri mwogezabutumwa yumva muri we iryo jwi ry’Imana rimuhamagarira  « kunyura » rwagati mu bantu nka Yezu, agenda akiza abarwayi kandi agenda agirira neza bose (reba Intu 10,38). Mu by’ukuri, nagize umwanya wo kwibutsa ko ku bwa Batisimu yahawe, buri mukristu ari « Nyamutwarakristu » ni ukuvuga ko ari  « umuntu ugomba gushyira Kristu bagenzi be » ( reba Inyigisho ya Gatigisimu yo kuwa 30 mutarama 2016). Ibi birareba ku buryo bw’umwihariko Abiyeguriye Imana n’Abapadiri bo basubije batajijinganya bagira bati : « Ndi hano Nyagasani, ntuma !». Bayobowe n’ishyaka rya gitumwa rihora ryivugurura, nyuma y’imirimo bakorera mu ngoro, bahamagariwe gusohoka kugira ngo basakaze ineza y’Imana mu bantu (reba inyigisho natanze mu Misa ya Krisma, ku wa 24 werurwe 2016). Kiliziya ikeneye abapadiri bameze batyo : buje ukwizera kandi bahimbajwe no kuba baravumbuye ubukungu nyakuri ari bwo Kristu, bagahorana ishyushyu ryo kujya kubumenyekanisha hose bishimye (reba Mt 13,44) !

Nyamara ariko hari ibibazo byinshi bivuka iyo dusobanura ubutumwa bwa gikristu : Kuba umwogezabutumwa w’Ivanjili bisobanura iki ? Ni nde uduha imbaraga n’ubutwari byo kuyogeza ? Ni gute Iyogezabutumwa rishingira ku kuri tuvoma mu Ivanjili ? Dushobora gusubiza ibyo bibazo dusesenguye inkuru eshatu dusanga mu Ivanjili : Intangiriro y’ubutumwa bwa Yezu mu isengero ry’i Nazareti (reba Lk 4,16-30) ;  urugendo Kristu wazutse yakoranye n’abigishwa bajyaga Emawusi (reba Lk 24,13-35) ; n’umugani w’umubibyi (reba Mk 4,26-27).

Yezu yasizwe amavuta na Roho Mutagatifu yoherezwa mu butumwa

Kuba umwogezabutumwa bisobanura kugira uruhare rufatika ku butumwa bwa Kristu bwazanye Kristu,  nk’uko We ubwe abusobanura mu Isengero ry’i Nazareti agira ati:      « Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani » (Lk 4,18-19). Ngubwo natwe ubutumwa bwacu: gusigwa amavuta y’ubutore na Roho Mutagatifu no kujya gutangariza Ijambo ry’Imana abavandimwe bacu, bityo tukababera igikoresho cy’umukiro.

Yezu afatanya natwe urugendo

Mu bibazo bituva mu mutima n’ingorane duhura nazo mu buzima, dushobora kugera aho tukumva natwe twarayobye, tukumva nta mbaraga nta n’amizero twifitemo. Birashoboka ko ubutumwa bwa gikristu bwagera aho bugaragara nk’inzozi zidashobora kugerwaho cyangwa se nk’ikintu kirenze imbaraga zacu.

Ariko niturangamira Yezu wazutse, ugenda iruhande rw’abigishwa bajyaga Emawusi (reba Lk 24,13-15), ukwizera kwacu kwakwiyongera. Kiriya gikorwa dusanga mu Ivanjili, cyo kugendana na Yezu tukibonamo « umutambagiro » ubanziriza Liturujiya y’Ijambo ry’Imana n’iy’Imanyura ry’Umugati maze kikatwumvisha ko uko duteye intambwe, Yezu aba ari iruhande rwacu agendana natwe.

Bariya bigishwa babiri ba Yezu bashegeshwe n’urupfu rwa Yezu n’ibyabereye ku musaraba, barimo bisubirira iwabo bagenda nk’abatsinzwe : Icyizere bari barashyize muri Yezu kirasa n’icyaraje amasinde, inzozi bari bafite bamukurikira ntibazikabije. Muri bo agahinda ni ko kasimbuye ibyishimo by’Ivanjili.

Yezu akora iki ? Ntabacira urubanza, afatanya na bo urugendo kandi ntashyira urukuta hagati ye na bo,  ahubwo arabacira ikindi cyanzu. Buhoro buhoro arahindura ugucika intege kwabo, imitima yabo akayuzuzamo ikinyotera cy’ibinezaneza, agahumura amaso yabo  igihe abasobanurira Ibyanditswe n’igihe amanyura Umugati.

Ni muri ubwo buryo, umukristu adakora wenyine ubutumwa, ahubwo mu munaniro mwinshi no mu myumvire mike, agomba kwiyumvamo ko « Yezu agendana na we, aganira na we, ahumekana na we , akorana na we. Yumva Yezu muzima ari kumwe na we rwagati mu gikorwa cyo kogeza ubutumwa » (Ibaruwa ya gishumba Evangelii gaudium, n. 266).

Yezu ni we utuma  imbuto imera

Ni ngombwa rero  kwigira mu Ivanjili  ubwayo uburyo bwo kuyogeza. Mu by’ukuri akenshi na kenshi, n’ubwo umuntu yaba afite ubushake bwiza, ashobora kugwa mu gishuko cyo gushaka gutegeka, gushaka abayoboke ku ngufu cyangwa kumva ibye ari byo byiza ntiyihanganire abandi. Nyamara idusaba gutsinda igishuko cyo kumva twahorana intsinzi n’ububasha, idusaba gutsinda igishuko cyo kwibanda cyane ku nzego n’ubuyobozi, ikanadusaba gutsinda igishuko cyo  kumva umuntu adatuje bityo agahora ashaka kwigarurira abandi aho gushaka kubafasha. Akabuto k’Ingoma y’ijuru, n’ubwo ari gato, katagaragara akenshi na kenshi abantu bakabona ntacyo kavuze, nyamara gakura mu ibanga gafashijwe n’igikorwa gihoraho cy’ibiganza b’Imana : « Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka. Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manywa, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura we atazi uko bigenda » (Mk 4,26-27). Ngaho aho icyizere cyacu gishingiye: ni uko Imana iduha ibirenze kure ibyo twifuza kandi idutunguza ubuntu bwayo iha imbuto z’umurimo wacu kurumbuka birenze kure ibyo umuntu aba yibwira mu mibare ye.

Icyo cyizere gituma dukingurira imitima yacu imbaraga za Roho Mutagatifu ukorera muri twe ari na zo shingiro ry’iyogezabutumwa. Ikenurabushyo rigamije gufasha abantu mu by’umuhamagaro kimwe n’iyogezabutumwa rya gikristu ntibishoboka igihe cyose bitajyana n’isengesho ritaretsa ryo kurangamira Kristu. Ni muri urwo rwego ubuzima bwa gikristu bubeshwaho n’Ijambo ry’Imana no kumenya kubungabunga umushyikirano na Nyagasani mu ishengerera ritagatifu ry’Ukaristiya ryo « duhuriramo n’Imana ku buryo bwihariye ».

Ndashaka rero kubashishikariza ngo muharanire kugirana n’Imana uwo mushyikirano wuje urukundo, cyane cyane musaba ngo haboneke abashaka kuba Abasaserdoti n’abiyeguriyimana. Umuryango w’Imana ukeneye kuyoborwa n’abashumba batanga ubuzima bwabo kubera Ivanjili. Niyo mpamvu nsaba Abakristu mu maparuwasi, imiryango n’andi matsinda y’abasenga ari muri Kiliziya  ibingibi : Ntimugwe mu gishuko cyo gucika intege, ahubwo nimukomeze musabe Nyagasani yohereze abakozi mu murima we kandi akomeze aduhe Abapadiri bakunda Ivanjili , bashobora kwegera abavandimwe babo kandi bakababera n’ikimenyetso nyacyo cy’urukundo rwuje impuhwe rw’Imana.

Bavandimwe nkunda, n’uyu munsi dushobora kongera kwigiramo ishyaka ryo kogeza Ivanjili no kugira inama cyane cyane urubyiruko ngo rukurikire Kristu. Muri iki gihe hamwe hagaragara gucogora mu kwemera, abandi ugasanga ukwemera bagufata nko «kurangiza umuhango ». Urubyiruko rwacu rero rukwiye kugira inyota yo gushaka kubona Yezu uhora abareshya ngo bamusange. Nirukangukire kumva no kwakira urukundo rwe  kugira ngo babashe kubaho neza bishimye, bityo bitangane urukundo.

Mariya Mutagatifu, Nyina w’Umucunguzi wacu, yagize ubutwari bwo kwakira icyo cyifuzo cy’Imana, ashyira ubuto bwe n’umurava we mu biganza byayo. Amasengesho avuga aduhakirwa nadufashe kugira imitima yegukiye Nyagasani no kwitaba ijwi rye riduhamagara, tuvuge nka we tuti « Ndi hano», kandi tugire ibyishimo byo guhaguruka nkawe, dushyire nzira  (reba Lk 1,39) twamamaze Nyagasani ku isi yose.

Bikorerwe i Vatikani, ku wa 27 ugushyingo 2016,

Ku cyumweru cya mbere cy’ Adiventi.

Papa Fransisko

 

Facebook | Twitter 

Copyright © 2014 Eglise Catholique Rwanda. Tous Droits Réservés.