Recherche

Accueil

UBUTUMWA BW'IGISIBO 2017

Ubutumwa Nyir’ubutungane papa Fransisiko yageneye igisibo cya 2017

Ijambo ry’Imana ni impano. Mugenzi wanjye ni impano.

Bavandimwe nkunda,

Igisibo ni intangiriro nshya, inzira itugeza kuri Pasika, umutsindo wa Kristu ku rupfu. Muri iki gihe duhamagarirwa guhinduka : abakristu barasabwa kugarukira Imana « n’imitima yabo yose» (Jl 2,12), kutishimira kubaho mu buzima bw’akazuyazi, ahubwo bakihatira kuba inshuti z’Imana. Yezu ni inshuti yo kwizerwa idashobora na rimwe kudutererana. Ndetse n’iyo ducumuye, ategereza ko twisubiraho kandi akatugaragariza ko yiteguye kutubabarira. (Reba inyigisho yo ku wa 8 Mutarama 2016).

Igisibo ni igihe cyiza cyo gucengera ubuzima bwa Roho twifashishije imyitozo yo kwitagatifuza Kiliziya iduha : gusiba, gusenga no gufasha abakene. Ishingiro ry’ibyo byose ni Ijambo ry’Imana duhamagarirwa kumva no gucengera ku buryo burushijeho muri iki gihe. Aha ndagira ngo ntinde by’umwihariko ku mugani w’umukungu n’umukene Lazaro dusanga mu ivanjili ya Luka 16, 19-31. Nimucyo twifashishe iyi nkuru, kuko idufasha kumva neza icyo tugomba gukora kugira ngo tugere ku byishimo by’ukuri no ku bugingo bw’iteka. Iradushishikariza guhinduka by’ukuri.pdf

  1. Mugenzi wanjye ni impano

Uyu mugani tumaze kuvuga utangira utwereka abanyarubuga babiri ; ariko umukene umugani umutangaho ibisobanuro byinshi : ari mu buzima bwo kwiheba, yemwe ntashobora no guhaguruka. Ahora aryamye imbere y’umuryango w’umukungu, akarya utuvungukira twaguye hasi ku meza y’umukungu. Umubiri we ugizwe n’ibisebe, imbwa zirirwa zirigata (kuva ku murongo wa 20-21). Ni ishusho ibabaje y’umuntu ucishwa bugufi kandi uteshwa agaciro ku buryo bukomeye.

Inkuru irushaho gutera agahinda iyo tubonye ko uwo mukene yitwaga Lazaro : izina ubwaryo ritanga amizero kuko risobanuro « Imana irafasha ». uyu munyarubuga si umuntu utazwi. Ibimuranga birumvikana neza, kandi yigaragaza nk’umuntu ufite amateka yihariye. N’ubwo mu maso y’uriya mukungu ntacyo avuze, twe turabona tumuzi ndetse ni umuvandimwe wacu. N’ubwo agaragara nk’uwahawe akato, ni ishusho, ni impano, ni ubukungu butagereranywa, ni umuntu Imana ikunda kandi yitayeho (Reba inyigisho yo ku wa 8 Mutarama 2016).

Lazaro aratwigisha ko bagenzi bacu ari impano twahawe n’Imana. Kubana n’abandi neza ni ukumenya agaciro kabo. Umukene ku muryango w’umukungu rero ntiyagombye kuba igitsitaza, ahubwo aradukebura ngo twisubireho, duhinduke. Uyu mugani uraduhamagarira mbere na mbere gukingurira abandi umutima wacu, kuko mugenzi wacu, yaba umuturanyi cyangwa umukene tutazi, ari impano ikomeye twahawe. Igisibo ni igihe cyiza cyo gukingurira imiryango abo bose bafite icyo badukeneyeho, no kwakira Kristu uza mu ishusho ryabo. Buri wese muri twe ahura na bo kenshi. Ubuzima bwose twahurana bwo tugomba kubwakira nk’impano y’Imana, tukabwubaha, tukabukunda. Ijambo ry’Imana ridufasha gufungura amaso, kugira ngo twakire kandi dukunde ubuzima, cyane cyane iyo bufite intege nke. Ariko kugira ngo tubigereho, ni ngombwa ko ducengera neza ibyo iriya vanjili itubwira kuri uriya mukungu.

  1. Icyaha kiduhuma amaso

Iyo uyu mugani ugeze ku bibazo uriya mukungu yahuye na byo, ntumucira akari urutega (umurongo wa 19). Mu gihe umugani utubwira ko umukene yitwa Lazaro, uyu munyarubuga w’umukungu we nta zina afite. Umugani utubwira ko gusa ko ari « Umukungu ». ubukungu bugaragarira mu myambarire ihenze cyane. Imyenda y’umuhemba yabaga ifite agaciro gakomeye cyane kurusha zahabu na feza,ni yo mpamvu yaharirwaga abami (Abac 8,26) n’ibigirwamana (Yer 10,9). Naho umwenda wa hariri wo wakoreshwaga mu bintu bitagatifu. Muri make ubukungu bw’uriya muntu bwari burenze imivugire ku buryo bwagaragariraga umubonye wese : « buri munsi akarya by’agatangaza!» mbese muri we, hagaragaramo icyaha cyamunze umutima we ku buryo bukomeye, icyo cyaha kikaba cyigaragaza ku buryo butatu : gukunda amafaranga, kwirarira no kwikuza (reba inyigisho yo ku wa 20 Nzeri 2013).

Ku bwa Pawulo intumwa , « umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari » (1Tim 6,10). Ni ryo nyirabayazana wa ruswa, ishyari, amakimbirane n’urwikekwe. Amafaranga ashobora kutugira imbata no kutubera ikigirwamana (reba Urwandiko « ibyishimo by’ivanjili » no 55). Aho kugira ngo atubere igikoresho kidufasha kugera ku cyiza no kunga ubumwe n’abandi, amafaranga ashobora kutugira abacakara –atari twe gusa ndetse n’isi yose-, tukimura urukundo n’amahoro tukimika ubwikunde.

Uyu mugani kandi utwereka ko gukunda ibintu cyane bituma uriya mukungu yirarira. Iyo myitwarire igaragarira cyane mu myambarire, no mu kwereka abandi ko hari ibyo akora bo badashoboye. Nyamara uko kwishushanya guhishe icyuho muri we. Ubuzima bwe bwatwawe no kwiyerekana gusa kandi imibereho ye ntabwo ifashe (ibyishimo by’Ivanjili, no 62).

Ku rwego rwa nyuma rw’icyaha cy’uriya mukungu tuhasanga ukwikuza. Uriya mukungu yiyambikaga nk’umwami kandi akigira nk’Imana, akibagirwa ko azapfa. Iyo umuntu yabaye imbata y’ibintu, yumva ari we uriho, bityo abandi ntibagire agaciro mu maso ye. Ingaruka z’umuntu wiziritse ku mafaranga rero ni uko kutabona : uriya umukungu ntarimo kubona umukene ushonje, wamazwe n’ibisebe, urambaraye ku muryango we.

Iyo umaze kubona iby’uwo mukungu,ni bwo wumva neza impamvu ivanjili isya itanzitse iyo ivuga ibijyanye n’irari ry’ibintu : « Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu » (Mt 6,24).

  1. Ijambo ry’Imana na ryo ni impano

Ivanjili y’umukungu na Lazaro idufasha kwitegura neza umunsi mukuru wa Pasika wegereje. Liturujiya yo ku wa gatatu w’ivu idushishikariza kwigira kuri uriya mukungu. Iyo umusaseredoti arimo gusiga ivu asubira muri aya magambo : « ibuka ko wavuye mu gitaka kandi uzagisubiramo. » Nk’uko iyi vanjili ibitubwira, umukungu na Lazaro bombi barapfuye, ndetse igice kinini cy’uyu mugani kitubwira ibyabaye bageze mu bundi buzima. Bombi bamaze gupfa, bahise bibonera ko « nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi (…) ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho. » (1Tim 6,7)

Ivanjili kandi iratwereka uko bigenda nyuma yo kuva kuri iyi Si. Umukungu aragirana ikiganiro kirambuye na Aburahamu amwita « umubyeyi » (Lk 16, 24.27) mu rwego rwo kugaragaza ko ari umwe mu bagize umuryango w’Imana. Iyo mvugo yerekana urundi ruhande rw’ubuzima bwe rutari rwigeze rukomozwaho kugeza ubu, urwo ni urujyanye n’umubano we n’Imana. Mu by’ukuri, Imana nta mwanya yari ifite mu buzima bwe, kuko we ubwe yari yibereye Imana.

Umukungu amaze kugera mu magorwa yo hirya y’ubu buzima ni bwo yibutse Lazaro maze ashaka ko yamugabanyiriza ububabare akoresheje utuzi. Ibi uyu mukungu yasabaga ni byo na we yakagombye kuba yaramukoreye mu buzima bwo ku Isi, ariko ntiyigeze abikora. Ni bwo Aburahamu amusobanuriye : « Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara» (umurongo wa 25). Imana ntirenganya, hirya y’ubu buzima icyiza kiganza ikibi.

Umugani ukomeza utanga ubutumwa ku bakristu bose. Umukungu uzirikana abavandimwe be bakiri ku Isi, arasaba Aburahamu ngo yohereze Lazaro kubaburira; ariko Aburahamu aramusubiza ati “bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve” (umurongo wa 29). Aburahamu amaze kubona ihinyu umukungu afite kuri ayo magambo, akomeza agira ati “Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye, ntibyabemeza” (umurongo wa 31).

Iki kiganiro kigaragaza neza ikibazo uriya mukungu afite: gishingiye ku kutumva ijambo ry’Imana. Ingaruka zabyo zabaye ko atigeze ayikunda na busa, kandi akaba yarabayeho asuzugura abandi. Ijambo ry’Imana ryifitemo ubuzima n’imbaraga, kandi rifite ubushobozi bwo guhindura imitima no kuyiganisha bundi bushya ku Mana. Iyo tunangiye umutima ntitwakire iyo mpano y’Ijambo ry’Imana, birangira tunafungiye amayira bagenzi bacu.

Bavandimwe nkunda, igisibo ni igihe gikwiye cyo kwivugurura mu mubano wacu na Kristu muzima mu Ijambo rye, mu masakaramentu no muri bagenzi bacu. Nyagasani watsinze imitego y’umushukanyi mu minsi mirongo ine yamaze mu butayu, atwereka inzira dukwiye gukurikira. Dusabe Roho Mutagatifu atuyobore mu nzira nyayo y’uguhinduka, kugira ngo twongere twakire iyo mpano y’Ijambo ry’Imana, dukizwe icyaha kiduhuma amaso maze dukorere Kristu dusanga mu bavandimwe bacu badukeneye. Ndashishikariza abakristu bose uku kwivugurura ku mutima, no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bitegurwa n’imiryango ishingiye kuri kiliziya, bigamije kwimakaza umuco wo guhura nk’abagize umuryango umwe w’abana b’Imana. Dusabirane kugira ngo ubwo dufite uruhare ku mutsindo wa Kristu, tumenye kwakira abaciye bugufi n’abakene. Ubwoni bwo tuzashobora kubaho no kuba abahamya nyabo b’ibyishimo bya Pasika.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 18 Ukwakira 2016,

umunsi mukuru wa Mutagatifu Luka umwanditsi w’Ivanjili

Papa Fransisiko

Facebook | Twitter 

Copyright © 2014 Eglise Catholique Rwanda. Tous Droits Réservés.