Recherche

Accueil

UBUTUMWA BUGENEWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA RY’ABANA

«Bana, nimwitegure guhimbaza Yubile y’Ubusaserdoti mu Rwanda.»
Ku wa 19 Gashyantare 2017
Intangiriro
1.Bana dukunda, kuri iki cyumweru cya gatatu cya Gashyantare 2017, muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda turizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uruhare rw’abana mu Iyogezabutumwa. Ubutumwa twabageneye bufite insanganyamatsiko igira iti:«Bana, nimwitegure guhimbaza Yubile y’Ubusaserdoti mu Rwanda ».
Uyu mwaka Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda irahimbaza Yubiley’imyaka ijana abapadiri ba mbere b’abanyarwanda bahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti. Abo basaserdoti niJME OPM RWANDA 2017 Padiri GAFUKU Balthasazar na Padiri REBERAHO Donat bahawe Isakaramentu mu rwego rw’Ubupadiri  ku itariki ya 7 Ukwakira 1917, naho BUGONDO Joseph akarihabwa mu rwego rw’Ubudiyakoni . Icyo ni igitangaza gikomeye Imana pdfyakoreye abanyarwanda,  kuko babonye abapadiri kavukire nyuma y’imyaka cumi n’irindwi  gusa,  abapadiri b’abamisiyoneri batangiye kwamamaza Ivanjili mu Rwanda. U Rwanda  ruri mu bihugu bike ku isi byagize ayo mahirwe yo kubona abapadiri kavukire  nyuma y’imyaka mike Ivanjiri itangiye kwamamazwa. Yubile itubere umwanya wo gushimira Imana no gushimira abitanze ngo bishoboke. Kanda kuri pdf cyangwa ifoto kugira ngo ubone inyandiko yasohorwa ku rupapuro

Bana bacu, mu ibaruwa ya gishumba Abepisikopi Gatorika bo mu Rwanda banditse bashishikariza abakristu kwitegura guhimbaza iyi Yubile, hari icyo basaba buri wese (Reba Ibaruwa y’abepisikopi Gatorika bo mu Rwanda yerekeye Yubile y’imyaka ijana y’ubusaserdoti mu Rwanda yo ku wa 8 Nzeri 2016 ).
Ni muri urwo rwego ubutumwa twabageneye busobanura ubutumwa bw’umusaserdoti muri Kiliziya ndetse tukanabashishikariza kugira uruhare rugaragara mu guhimbaza iyi Yubile. Tubibutse ko iyi Yubile yatangijwe ku itariki ya 7 Ukwakira 2016 i Kibeho ikazasozwa tariki ya 7 ukwakira 2017 i Kabgayi.
A.UBUTUMWA BW’UMUSASERDOTI  MURI KILIZIYA
2.Bana  dukunda, Ubusaserdoti ni Isakaramentu Yezu  yaremye ku wa Kane Mutagatifu araye ari budupfire.  Isakaramentu ry’Ubusaseridoti  n’iry’Ukarisitiya Yezu yabiremye  ari indatana ku munsi umwe no ku isaha imwe.  Yezu yaremye Ubusaseridoti muri aya magambo: Ibi mujye mubikora namwe  bibe urwibutso rwanjye . ( reba Lk 22,19). Mu Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, urihawe ahabwa ububasha bwo gukora ibyo Yezu Kristu yakoze : kurema Ukarisitiya no kuyigaburira abana b’Imana; kuba umugaragu w’abandi, kubakunda no kubitangira; kuvuga no gukora nka Yezu Kristu, We Musaserdoti mukuru  ( reba Heb 8,1-2).
3.Bana bacu, Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ririmo inzego eshatu: Ubwepiskopi, Ubupadiri n’Ubudiyakoni. Abepiskopi ni abazungura b’intumwa. Abapadiri ni abafasha b’imena b’Abepiskopi. Abadiyakoni ni abafasha b’Umwepiskopi n’Abasaserdoti mu kwigisha Ijambo ry’Imana, mu kuyobora imihango mitagatifu no mu mirimo y’urukundo rwa kivandimwe (reba Gatigisimu, Éd. Mutarama 1991, urup.78-79). Muri Kiliziya Umusaserdoti afite ubutumwa bwo kwigisha Ivanjili; gutagatifuza imbaga y’Imana akoresheje amasakaramentu no kuyobora umuryango w’abana b’Imana. Bityo Imana igasingizwa, n’abantu bakitagatifuza ( reba Gatigisimu, Éd. Mutarama 1991, urup. 79).
4.Bana dukunda, kubera ko Isakramentu ry’Ubusaserdoti n’iry’Ukarisitiya byaremewe rimwe ku wa Kane Mutagatifu, inshuti ya mbere y’umusaserdoti ni Yezu uri mu Ukaristiya Ntagatifu. Yezu akunda abana bose. Namwe bana nimukunde Abasaserdoti banyu mubabonemo Yezu. Babyeyi namwe kandi nimufashe abana banyu kwegera no gukunda abasaserdoti Imana yabahaye  kuko Yezu yavuze ati « Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo » ( Mt 19,14).

B.URUHARE  RW’ABANA  MURI  IYI YUBILE
5.Bana bacu,  nk’uko Bibiliya ibitubwira,  Umusaserdoti ni umukristu utorwa na Yezu, akamutora  mu bandi bakristu,   kugira ngo amuhe ubutumwa muri Kiliziya ye (reba Heb 5,1).  Niyo mpamvu tubasaba ngo murangwe no gukunda abasaserdoti, mubigaragaze mwemera kwakira neza   ibyo babatoza: gusenga, gutega amatwi Ijambo ry’Imana, kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, guhabwa amasakramentu neza no kwitabira gahunda zose Kiliziya igenera abana. Ibyo bizabafasha  gusobanukirwa hakiri kare umuhamagaro wanyu. Bityo bamwe mukazavamo abasaserdoti n’abihayimana beza, abandi bakazavamo abalayiki beza bafasha abasaserdoti kubaka Ingoma y’Imana.
6.Bana dukunda, ni byiza ko hari abana bitabira imirimo ya Liturujiya bahereza, baririmba mu Kiliziya, basoma Ijambo ry’Imana, bitabira ibikorwa byo gukora isuku mu Kiliziya n’ibindi. Birashimishije cyane uburyo abana bitabira amatsinda anyuranye bitorezamo  kuba abakristu beza: utugoroba tw’abana, imiryango y’Agisiyo Gatorika, amakoraniro y’abasenga, amahuriro y’abana  n’ingendo nyobokamana  n’ibindi bibafasha kurangwa n’ umuco n’uburere bya gikristu . Kwitabira ibyo  ni ugufasha Abasaserdoti mu butumwa bwabo.
7.Bana bacu, muri uyu mwaka wa Yubile y’Ubusaserdoti turabasaba gusenga cyane musabira abasaserdoti . Bakeneye inkunga yanyu y’isengesho kugira ngo bibafashe kuba Abasaserdoti barangwa no gukunda  abantu bose. Mubasabire kurushaho kwitangira abantu nka  Yezu.  Mubasabire kandi gukomeza gufatanya n’abishimye, abababaye, abakene n’abihebye.
8.Bana dukunda, kubera ko umusaserdotiayobora imihango mitagatifu, turabashishi-kariza kwifatanya na bo muri iyo mihango mitagatifu: kwitabira Misa, guhabwa Penetensiya, kwitabira inyigisho zibategurira amasakaramentu , gukunda isengesho n’ibindi bikorwa bibatagatifuza muri Kiliziya. Mwirinde gusiba no gukererwa.
 Abana bari mu mashuri murangwe no gutanga urugero rwiza mu bandi , mube intangarugero mu kwitabira gahunda zubaka ubukristu: gukunda isomo ry’iyobokamana , gusenga mbere na nyuma y’amasomo, kwitabira  amatsinda ya gikristu  ndetse n’andi abafasha kuba inkunzi z’amahoro, ubumwe , imbabazi n’ubwiyunge mu bantu.
9.Bana bacu, iyo mukora ubutumwa mu matsinda yanyu, muba mufasha umusaserdoti gukiza roho z'abantu. Mwihatire rero gukora ibikorwa by'urukundo,  cyane cyane mu  bo mungana bakeneye ubufasha. Haba ku ishuri cyangwa se aho mutuye, muharanire  gutanga urugero rwiza, bityo abo muhuye  n'abo mubana babigireho imico n'imyitwarire myiza inyura Imana. Mwitoze gukurikiza amategeko y'Imana  mwigishijwe kandi muhore mukurikiza ingero nziza muhabwa n’ababakuriye ndetse n’abo mungana. Igihe cyose muzaharanira kwimakaza imigenzo myiza aho muri hose, muzaba mufashije abasaserdoti kurangiza ubutumwa bwabo. Nimufatanye  n’abasaserdoti  banyu  kugira ngo Ingoma ya Kristu yogere hose (reba Mt 28,16-20).
    UMWANZURO
10.Bana dukunda, muri  iki gihe twitegura guhimbaza Yubile y’imyaka ijana y’Ubusaserdoti mu Rwanda, ndangije mbasaba  kwitabira gahunda zose zateguwe mu maparuwasi yanyu zigamije  gufasha abakristu bo mu Rwanda  kumva agaciro k’iyi Yubile. Iyi Yubile ibasigire umurage mwiza ukomoka ku mbuto nziza zeze k’Ubusaseridoti ndetse  ibasigire n’imbaraga zo gusigasira iyi ngabire maze uko ibihe bisimburana dukomeze kugira abasaseridoti beza banezezwa no kwita by’umwihariko ku bana bo Kiliziya ya none n’iyejo. Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana, ndongera kubibutsa ko Kiliziya babarizwamo ari umuryango mugari ukwiriye ku isi yose, ugaterwa imbaraga n’uko abana bayo bunze ubumwe basangira ibyiza byose bakesha Imana. Ni muri urwo rwego  Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa ry’Abana bisaba ko uyu munsi buri wese: ari umwana, ari umukuru n’undi muntu wese w’umutima mwiza agira icyo yigomwa nk’ituro rigamije gushyigikira Ikigega cya Papa kigamije gufasha abana bo mu bihugu bikennye . Mwibuke ko kimwe mu biranga Yubile ari impuhwe tugirira bagenzi bacu.
Mwese dufatanyije urugendo rwo guhimbaza iyi Yubile y’imyaka ijana y’Ubusaserdoti mu Rwanda, mbifurije Yubile nziza kandi mbaragije Bikira Mariya, Umwamikazi w’Intumwa kandi mbahaye umugisha w’Imana.
Bikorewe i Kigali ku wa 13 Mutarama 2017.
+ Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Umwepisikopi wa Diyosezi Gatorika ya  Cyangugu
akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepisikopi Gatorika bo mu Rwanda ishinzwe Iyogezabutumwa.

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABAPADIRI
Mana ishaka ko abantu bakwemera kugira ngo bakire, turakwinginga; ohereza abapadiri bigishe abantu bawe Inkuru Nziza, babatagatifuze, babayobore mu nzira y’ukwemera. Amahanga yose amenye ko ari Wowe Mana Nyakuri, bamenye n’uwo wohereje, Umwana wawe Yezu Kristu.
Nyagasani, turasabira abapadiri bose ngo bagukunde, bagukundishe abantu, maze nibarangiza kugutunganyiriza munsi, bazaze kubana n’intumwa zawe mu ijuru. Kandi natwe uduhe kudahemukira Roho Mutagatifu twahawe muri Batisimu no mu Gukomezwa, dushyire hamwe na bo mu kurangiza ubutumwa washinze Kiliziya yawe. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Facebook | Twitter 

Copyright © 2014 Eglise Catholique Rwanda. Tous Droits Réservés.